00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umubyeyi arasaba kurenganurwa ku mwana we wacurujwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 June 2015 saa 01:12
Yasuwe :

Tubanambazi Anastasie arasaba inzego zibifitiye ububasha kumufasha kubona umwana we watwawe akeka ko yajyanywe mu buryo bw’ubucuruzi bukorerwa abana b’abakobwa, agateshwa ishuri, ariko kandi akaba ashidikanya ko yaba akiriho.

Tariki ya 18 Kamena 2015, Tubanambazi wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro yakoze urugendo rurerure yitwaje impapuro zitandukanye agiye gusaba Perezida wa Kagame ko yamufasha akamenya irengero ry’umwana we w’umukobwa Manirafasha Peninna w’imyaka 13, umaze igihe kirenze umwaka abuze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko uyu mwana yatwawe n’umuturanyi we mu buryo bw’ubucuruzi bukorerwa abantu (human trafficking).

Uyu mwana w’imyaka 13 wigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri (S2)ngo yatwawe n’uwitwa Ntawigenera Marie Grace (unabyiyemerera nk’uko bigaragazwa na raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu), ariko agiye kumurangira akazi k’ubuyaya ahitwa i Mahoko.

Tubanambazi imvura yamucikiyeho aje gutura akababaro ke Umukuru w'igihugu

Itwarwa ry’uyu mwana kandi ryemezwa na nyina uvuga ko umubyeyi w’ukekwaho gutwara uyu mwana yajyaga gushaka nyina Tubanambazi ngo bamuhe amafaranga afunguze umukobwa wabo ariko akabyanga.

Muri iki kiganiro yavuze ko aje kureba Umukuru w’Igihugu ngo amukemurire iki kibazo abone umwana we.

Ati “Nje kukibaza umukuru w’igihugu kuko mbona bandingana umwana wanjye ntibamumpe. Naje kubaza ikibazo umuyobozi, nari nje kumureba ngo antabare kubera umwana wanjye nabuze. Abayobozi bambwiye ngo ninceceke bazakimfashamo, ariko barangije umwaka ntawigeze akimfashamo.”

Yongeyeho ati “Ni umwana wanjye bajyanye bamukuye mu ishuri, yamujyanye mu kwa 8 Umwaka ushize, uwamujyanye atuye i Kayove. Bamburije umwana kwiga kandi bantesha n’umutwe kuba ndi kumushakisha mbona narahahombeye. Nta muntu utabizi.”

Mu gihe ukekwaho kumujyana yafungwaga ngo nyina yaje kureba uwamureze amusaba ko yamufunguza agahabwa amafaranga, ariko arayanga.

Urubanza rwaciwe atarukurikiranye

Iki kibazo cyaje kugezwa mu butabera ndetse urubanza rucibwa nyina w’umwana wabuze atarwitabiriye. Umwanzuro warwo werekanaga ko Tubanambazi (nyina w’umwana wabuze) atsinzwe.

Nyamara ngo ntiyigeze arukurikirana nta n’ubwo azi n’aho rwaciriwe kuko atigeza amenyeshwa niba ruriho, akagira ikibazo cy’ubuzima buke n’amikoro adahagije, ndetse n’Umurenge wamuhaye icyemezo cy’ubukene.

Ati “Bampaye impapuro njyana mu bice bitandukanye nta bushobozi, ndicara ndatuza, bisaba guhora ugenda, mfite n’ikibazo cy’ubuzima bukeya birananira. Sinigeze ndukurikirana kuko ntarwo nigeze menyeshwa igihe ruzabera. Ntabwo nigeze mburana n’umunsi n’umwe, kubera ko nta muntu wigeze amenyesha, nabonye baramufunguye gusa.”

Mbere yaho gato ngo yagiye kubaza kuri iki kibazo, “Nageze ku rukiko bambwira ko umukobwa bamwohereje, tuzaburana hirya y’amezi atatu. Ayo mezi atatu ubwo narategereje ahubwo mbona baramurekuye.”

Iki kibazo kandi gishobora kuba cyarabayemo kujijwa ku ruhande rwa nyina w’umwana.

Yabwiye IGIHE ati “Narahageraga bakambwira ngo umukobwa (ufunze) ari i Kigali, niba ari muri Mpanga (Gereza y’i Nyanza) ntabwo mbizi. Ubwo ngiye kubona mbona baramurekuye, nta n’ubwo bigeze bampamagara ngo mbure.”

Tubanambazi asoza asaba ko yahabwa umwana we, ati “Ndasaba ko umwana wanjye, uwamutwaye yamwerekana n’amafaranga nakoresheje mu ngendo akayanyishyura, nagenze ingendo nyinshi, nagiye ku Kibuye, njya Ku Gisenyi, Njya i Kigali inshuro eshatu.”

Mu kiganiro na IGIHE,Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko hari byinshi byakozwe ubu igisabwa ari ubufatanye hagati y’umubyeyi n’ababa bazi amakuru, ariko na polisi na yo ikaba ikirimo gushakisha andi makuru kuri iki kibazo.

[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages