Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Kaboneye, Saa 7:00 z’igitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije IGIHE ko uyu mugabo arimo gushakishwa.
Ati “Amakuru ni yo kandi ukekwaho gukora icyaha ari gushakishwa kugira ngo iperereza nirigaragaza ko ariwe wabikoze abiryozwe kuko yahise atoroka.”
SP Twajamahoro yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko Polisi itazihanganira umunyabyaha wese kuko agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.
Amakuru IGIHE yamenye n’uko nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba, umwana yajishutse ava mu mugongo yitura hasi. Uyu mugore yari amaze igihe yarataye umugabo, gusa hari hashize iminsi mike agarutse muri uru rugo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!