00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we w’imyaka 15

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 June 2020 saa 10:31
Yasuwe :

Umugabo wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’ubugenzacyaha ashinjwa gusambanya umukobwa we w’imyaka 15, ubuyobozi bukavuga ko byatewe n’ubusinzi n’amakimbirane.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uwo mugabo yasambanyije umwana we mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2020 ariko bimenyakana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Uyu mugabo ngo yatashye yasinze ashwana n’umugore bashakanye bituma umugore yahukanira iwabo. Nyuma nibwo uyu mugabo ngo yafashe umwana we w’imyaka 15 akamusambanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Icyizihiza Alda, yemeje aya makuru.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ryakeye, uyu mugabo akaba yari yagurishije ihene ajya kunywa inzoga atashye atongana n’umugore we bituma umugore afata umwana muto yigira iwabo ahasiga umwana mukuru w’imyaka 15 ari we se yaje gusambanya mu ijoro.’’

Yakomeje avuga ko uyu mwana yabyutse akajya kubivuga bigatuma ubuyobozi bujya gufata uwo mugabo.

Icyizihiza yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko ari byo byabaye intandaro y’ayo mahano.

Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya naho umwana akaba yajyanywe mu Bitaro bya Murunda kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .