Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro mu Mudugudu wa Rwangoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yavuze ko umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa.
Ati “Nibyo koko Dusangeyezu yuriye igiti cy’ipera kiri iwe mu rugo agiye guca amapera arahanuka yikubita hasi arapfa.”
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugore we witwa Mukashema Marie ari we wabonye umugabo ahanuka muri icyo giti yihutira guhuruza umuturanyi, kuko yibwiraga ko yavunitse ariko barebye basanga yapfuye.
Umurambo wahise ujyanwa mu buruhikiro bw’Ikigo nderabuzima cya Musasa, ariko ubwo twakoraga inkuru warimo ushakirwa uko ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!