00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umugore akekwaho gukata umugabo we ijosi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 24 August 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Umugore wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro akekwaho kwica umugabo we yashinjaga ubushoreke, amukase ijosi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamirije IGIHE aya makuru ko uyu mugabo witwa Ntamuhanga yishwe mu masaa saba y’igicuku cyo kuri uyu wa 24 Kanama 2026.

Ati "Amakuru twamenye, n’uko uru rupfu rwakomotse ku makimbirane ashingiye ku bushoreke, aho yamwishe amukase ijosi ndetse amukomeretsa no ku kaboko."

Gitifu Bisengimana yasabye abaturage kudafata icyemezo cyo kwicana kuko kwihorera atari umuti ujyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda, ahubwo ko bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane.

Amakuru IGIHE yamenye uyu mugabo yari afite inshoreke babanaga. Umugore wa mbere yamushinjaga kudahahira urugo rwe rwa mbere no kurutezamo umutekano muke.

Bivugwa ko ku munsi ubanziriza uwo yiciweho, yari yirirwanye n’inshoreke ye, ageze mu rugo umugore wa mbere aramwica.

Umurambo wa Ntamuhanga wajyanwe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umugore ukekwaho kwica Ntamuhanga afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

Ntamuhanga yiciwe mu Murenge wa Musasa, aho yari atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages