00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umugore yabyutse asanga imisaraba ibiri ku muryango

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 December 2021 saa 08:23
Yasuwe :

Nturanyenabo Euphrasienne wo mu mudugudu wa Kampi, Akagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro yabyutse asanga imisaraba ibiri mu rugo.

Uyu mubyeyi akeka ko byakozwe n’abana be bashutswe n’abana abereye mukase. Nyuma yo kubona iyi misaraba yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi, zigera aho byabereye zibaza abakekwa. Bavuga ko atari bo bazanye iyo misaraba gusa babwira ubuyobozi ko bafitanye ikibazo na mama wabo.

Nturanyenabo yavuze ko asanzwe afitanye n’abana be ibibazo bishingiye ku masambu. Ngo abo bana be babiri, nubwo ari abagabo bubatse bafite ingo zabo bakoreshwa n’abana abereye mukase bakamujujubya ngo ave mu mitingo bita iya se.

Uyu mugore avuga ko imitungo abana abere mukase bita iya se, nta burenganzira bayifiteho kuko se yamushatse ari umugore wa kabiri, kandi mbere yo gusezerana imbere y’amategeko imitungo umugabo yari yarashakanye n’uwari umugore wa mbere bayihaye abo bana.

Ati “Abantu dufitanye ibibazo ni abahungu banjye, bajya bananyirukankana n’imipanga bashaka kuntema. Bakoreshwa n’abana mbereye mukase kuko abo bana mbereye mukase ni abakire bafite n’imodoka batuye ku Gisenyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo yabwiye IGIHE abakekwaho kujyana iyo misaraba muri urwo rugo bari gukurikiranwa na RIB.

Ati “Ni abahungu bafitanye na mama wabo amakimbirane ashingiye ku mitungo. Twagerageje kubunga biranga tubona basubiranyemo, basubiranyemo rero twari turi kumwe na RIB dufata umwanzuro ko RIB ibatwara ikajya gukora iperereza ku by’iyo misaraba”.

Abakekwa uko ari babiri ubu bari mu ngo zabo kuko nyuma y’uko bajyanywe kuri RIB sitasiyo ya Kivumu bakabazwa barekuwe bagasabwa kuzongera kwitaba ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021.

Umugore w'i Rutsiro yabyutse asanga ku muryango we hari imisaraba ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages