00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umuntu umwe yishwe n’imvura yangije ibikorwaremezo byinshi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 February 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Umwana umwe wo mu Karere ka Rutsiro yatwawe n’umugezi arapfa nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka karere ikangiza ibikoraremezo birimo ibiraro kuri iki cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

Umwana wapfuye ni uwo mu Murenge wa Kigeyo, umurambo we ukaba wabonetse mu mugezi wa Nkora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko bafite ibiraro byangijwe n’amazi ku buryo bitanabasha gusanwa ahubwo bizasaba ko byubakwa bundi bushya.

Ati “Hari nk’ikiraro cya Kayabaraza bizasaba ko cyongera gutangira kubakwa kuko kitabasha gusanwa, ibindi ni ibyoroheje bizasanwa n’imiganda kugira ubuhahirane bukomeze.”

Mwenedata akomeza avuga ko iyi mvura yateje ibiza birimo inkangu, inzu z’abaturage zangiritse ariko bakirimo kubarura ibyaba byangiritse byose.

Kimwe mu biraro byangiritse ni icya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo kiri ku muhanda urimo gukorwa uzazenguruka ikiyaga cya Kivu.

Inkangu zatumye hari aho inzu z'abaturage zasigaye zinagana
Ikiraro cya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo cyangiritse
Umuhanda uzenguruka Ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt) hari aho wangiritse mu Karere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages