Ku itariki ya 16 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 ubwo yashakaga guha ruswa y’ibihumbi 10.000 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari uri mu gikorwa cyo gufata abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe.
Uyu mugabo yashakaga gutanga ruswa kugirango Polisi ireke uwari wafatanywe izo nzoga ajye agumya azicuruze nta nkomyi. Ubu uyu washatse gutanga ruswa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yashimye ubunyangamugayo bw’uyu mupolisi wanze guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda.
Ati “ Muri Polisi y’u Rwanda ruswa ni ikizira, abapolisi bamaze kubigira umuco. Turasaba abaturage nabo kwirinda guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, bakamenya ko kuyitanga no kuyakira ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Yakomeje yihanangiriza abantu nkaba bashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko “bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”, ahubwo abasaba ko buri wese yatanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”
Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye, ndetse bikanadindiza iterambere ryabo.
Uyu mugabo mu gihe azaba ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha undi impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.



















TANGA IGITEKEREZO