Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021, nibwo uyu murambo wabonetse, mu Kagari ka Ruhingo. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko baherukaga kumubona mu mpera z’icyumweru gishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gihango, Ndayisenga Jean Baptiste yavuze ko uyu mugabo yari atunzwe no gukora ibiraka.
Ntibiramenyekana niba yarishwe cyangwa yariyahuye mu Kiyaga cya Kivu.
Ubuyobozi bw’umurenge bwahise bumenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore iperereza hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugabo.
Bwasabye abaturiye Ikiyaga cya Kivu kujya bitwararika igihe bakorera ibikorwa ku nkombe zacyo kuko kijya gihitana ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!