00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro:Umusore yafashwe akekwaho kwica mugenzi we bapfa inkweto

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 February 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Umusore wo mu karere ka Rutsiro ufite imyaka 18 afunzwe akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w’imyaka 19 wari wamutije inkweto bikaza kuvamo amakimbirane.

Uwapfuye n’ukekekwa bose bari batuye mu mudugudu wa Nyabishongo, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyabirasi

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022 ubwo ababyeyi b’uwo musore basangaga yitabye imana mu gihe yari yatashye babona nta kibazo afite.

Bivugwa ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije

Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n’abafitanye ibibazo bakirinda kwihanira

Yakomeje asaba Abaturage kwirinda ibyaha, ndetse n’abafitanye ibibazo bakabimenyesha ubuyobozi kuko bihabwe umurongo muzima.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba warashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Murunda.

Uwafashwe mu gihe Urukiko rwaba rumuhamije icyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu karere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages