00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Visi Meya yanditse yegura, Gitifu w’akarere arasezera

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 4 September 2019 saa 12:16
Yasuwe :

Uwari Visi Meya w’akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanditse asaba kwegura ku mirimo ye naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere arasezera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence, yemeje amakuru y’uko Umuyobozi w’Akarere wari Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Butasi Jean Herman n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Karere, Niyonzima Tharcisse, baraye batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo tariki 03 Nzeri 2019.

Mu kiganiro na IGIHE, Ayinkamiye yavuze ko hagiye guterana Inama Njyanama y’ako Karere, kuri uyu wa 04 Nzeri ku isha y’i saa tanu ariyo iza gusuzuma igafata umwanzuro ku bwegure bw’abo bayobozi.

Yagize ati “Amabaruwa yabo bayatanze ku Mugoroba. Basabye kwegura ariko Njyanama niyo iri bubyemeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Niyonzima Tharcisse, wasezeye yari amaze imyaka ine kuri uwo mwanya.

Rutsiro kabaye akandi karere gatangaje ko hari abayobozi beguye nyuma y’aba Karongi, Muhanga, Ngororero, Musanze, Rubavu, Burera na Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere wari Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Butasi Jean Herman yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages