00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa

Yanditswe na

RNP

Kuya 4 July 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Biziruwihoreye Sylvere wari ufite imyaka 54 y’amavuko, wakoreraga sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Koluta, yagwiriwe n’ikirombe maze ahita apfa mu rukerera rwo kuwa Gatatu taliki ya 2 Nyakanga 2015.

Ibi bikaba byabereye mu kagari ka Mwendo , Umurenge wa Mukura ho mu karere ka Rutsiro, akaba yari umukozi wa sosiyete icukura koluta yitwa “Vision Mining Company” ariko bikaba bivugwa ko yari agiye gucukura ubuyobozi bw’iyo sosiyete butabizi kuko hari saa cyenda za mugitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, gisanzwe gicukurwa ku buryo bwemewe n’amategeko ariko we yari yagiye nk’uyiba nubwo yari umukozi wabo kuko nta wundi muntu bari kumwe.

SP Hitayezu yavuze n’abemerewe gucukura bakwiye gufata ingamba zikaze bagashyiraho amategeko hakabaho kurinda neza ibirombe bifite ibyangombwa byo gucukura, aho yanagarutse noneho ku bucukuzi butemewe n’amategeko na bwo bugenda bugaragara henshi ndetse mu birombe biba byarafunzwe n’inzego z’ibanze.

Arakangura kandi abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.

Yagize ati: "Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira."

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages