Ababyirutse mu bihe byo ha mbere bamenye cyane Ruyenzi kuko babwirwaga ko ‘impamba itazakugeza i Kigali’ ari ko gace keza ko kuyiriramo, gusa mu bihe biri imbere aya mateka ashobora guhinduka, benshi bakisanga batakibasha gutandukanya Kigali na Ruyenzi kubera iterambere rigaragara muri aka gace.
Ntiriwe njya kure y’amateka ya Ruyenzi, ejo bundi mperutse guhura n’umumotari ambarira inkuru y’uburyo mu 2004, yigeze kwingingirwa gutanga 15.000 Frw, ngo agure isambu itagira uko ingana ku Ruyenzi, arahira agaramye avuga ko atatanga ako kayabo hejuru y’ikibanza kiri mu rutumvingoma.
Uretse uyu mumotari, mu mpera z'icyumweru gishize twari turi kuganirira muri Groupe ya WhatsApp n'umubyeyi wakuriye ku Ruyenzi ariko utakihatuye, atubwira ukuntu ibyo muri Ruyenzi bihindutse ku muvuduko udasanzwe.
Ati "Iwacu dufite akabanza bari kuduha miliyoni 25 ariko mama yarambwiye ngo ayo mafaranga yayanze ndaseka ndumirwa."
Ruyenzi ni izina ry’Akagali kari mu tugize Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi. Kugira ngo wumve neza aho aka gace kavuye mu bijyanye n’iterambere, ni byiza ko dusubiza amaso inyuma.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2012, ryagaragaje ko Umurenge wa Runda ari na wo ubarizwamo agace ka Ruyenzi, wari utuwe n’abaturage 34.839, ibyatumaga nibura kuri kilometerokare imwe habarurwa abaturage 681.
Nyuma y’imyaka 10, uyu mubare wikubye kabiri kuko imibare y’ibarura rusange ry’abaturage yashyizwe hanze mu 2022, igaragaza ko abatuye Runda bageze ku 72.778, ibingana n’izamuka rya 108%.
Mu 2012, muri Runda habarizwaga ingo 7.830, mu 2022 zageze kuri 15.964. Uyu munsi uyu murenge wihariye 16,1% by’abaturage bose ba Kamonyi.
Mu Karere ka Kamonyi izamuka nk’iri ridasanzwe ry’abaturage riri mu Murenge wa Runda gusa kuko muri rusange umubare w’abatuye aka karere wazamutse ku kigero cya 32%, mu gihe cy’imyaka 10.
Kugeza ubu kandi 90.9% by’abatuye Runda babarwa ko batuye mu gice cy’umujyi cyane cyane muri Ruyenzi, mu gihe abari batuye muri iki gice cy’umujyi mu 2012 bari 37,3% bonyine.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kwiyongera kw’abatuye Runda, by’umwihariko Ruyenzi, umubare munini ari abimukira bavuye mu bindi bice. Ibi bigaragazwa n’imibare minini y’abakodesha muri aka gace.
Runda ni wo murenge wo muri Kamonyi ufite umubare munini w’abantu bakodesha inzu zo kubamo, aho bangana na 40,3% by’ingo zose ziri muri uyu murenge. Ni mu gihe abafite inzu zabo ari 54%. Umurenge ukurikira Runda mu kugira umubare munini w’abakodesha ni Rugarika ifite 28% by’ingo zose ziri muri uyu murenge.
Mu 2012, umubare w’abakodeshaga muri Runda by’umwihariko muri Ruyenzi wari 21,9%. Bimwe mu bituma umubare w’abimukira bajya gutura muri Ruyenzi wiyongera ni iterambere, ibikorwa remezo bigezweho, kuba ari hafi ya Kigali n’ibindi.
Mu 2012 kandi wasangaga umubare munini w’abatuye Runda ari batunzwe n’ubuhinzi buciriritse, kuko ingo zigera kuri 41% ari ko kazi zakoraga.
Kuri ubu uyu murenge ubukungu bwawo bushingiye ahanini ku bikorwa by’ubucuruzi na serivisi. Ni na wo kandi ufite umubare munini w’abantu bize muri Kamonyi, kuko mu bantu barenga ibihumbi 72 bawutuye abagera kuri 13,6% barangije amashuri yisumbuye, mu gihe 2,2% barangije kaminuza.
Hari amaguriro agezweho atuma umuntu abona ibyo akeneye atarinze kurenga impingaHari sitasiyo yorohereza abafite ibinyabiziga kubona lisansi hafiBuri wese aba yuhanya ngo umunsi uze kwira agize icyo agerahoAbayoboke ba Kiliziya Gatolika babasha kubona ahantu heza ho kujya kumvira MisaAbakunda umupira w'amaguru no gukora izindi siporo bubakiwe ikibuga kibafashaHejuru ya 90% by'abatuye Umurenge wa Runda babarwa ko batuye mu mujyiUbucuruzi busigaye butunze benshi mu murenge wa Runda nubwo mbere bacungiraga ku buhinziAka gace kabonekamo ibibuga n'insengero byorohereza abagatuyemo kwidagadura no gusengaAbantu baba ari urujya n'uruza mu masaha atandukanye muri aka gaceAmagorofa amaze kuba menshi iburyo n'ibumoso ku mihanda yo ku RuyenziNtibikigombera ko buri kantu kose umuntu akeneye yirukira i KigaliUko umubare w'abatura Ruyenzi wiyongera ni na ko ibikorwa by'ubucuruzi birushaho kuba byinshiIterambere rya Ruyenzi riri kujyana n'ibikorwa remezo mu nzego zitandukanyeHateganywa n'aho abafite ibinyabiziga bashobora kubiparika mu gihe baje muri gahunda runakaIyo umaze iminsi utahatemberera ugaruka usanganirwa n'imiturirwa mishyaAbimukira bavuye mu bindi bice by'igihugu batumye aka gace ko mu Karere ka Kamonyi gaturwa cyaneIby'imiyenzi byajyaga bivugwa ko yaciwe i Kigali ikimukira ku Ruyenzi ubu byabaye amatekaInyubako zo muri Ruyenzi ziba zubakishijwe ibikoresho biramba nk'uko biba byasabwe n'abashinzwe imiturireAhazwi nko kwa Musenyeri ku Muhanda werekeza i GiharaRuyenzi ikomeje kwagukana ingoga mu mfuruka zoseHaboneka inyubako zigezweho haba munsi cyangwa ruguru y'umuhandaInyubako nyinshi uba ubona ko zikiri nshya kuko ni agace gatuwe cyane mu bihe bya vubaUmuvuduko w'iterambere Ruyenzi iriho ugaragarira buri weseBuri wese amena ibikoresho by'ubwubatsi bitewe n'icyiciro agezeho yubakaNi agace gateye ishema abagatuye kubera iterambere rihariBuri wese uihafite ibikorwa akora uko ashoboye ngo agendane n'icyerekezo cy'igihuguHari aho uba witegeye ibice bya Kigali nka Mageragere na KaramaInyubako ziriyongera umusubizo muri aka gace gaturanye n'Umurwa Mukuru w'u RwandaBiragoye ko wagenda metero 100 utabonye imishinga y'ubwubatsi iri gushyirwa mu bikorwaInyubako zo muri Ruyenzi ubona ko zubatse mu buryo burambyeAbagiye babona ubutaka bwa make muri Ruyenzi bakabwitesha ubu babayeho bicuzaAbabonye ubutaka bwo kubakaho muri Ruyenzi bari kububyaza umusaruro bazamura amagorofaAbajyaga babangamirwa n'urwondo ndetse n'ivumbi ubu baricinya icyaraAgaciro k'ibibanza karazamutse cyane ku buryo bitakigonderwa na buri weseAbatuye mu nyubako zabo muri Runda bangana na 54%Benshi mu batuye ku Ruyenzi ntibagitega amakiriro ku buhinzi nka keraAbubaka muri aka gace ntibibagirwa gutera ibiti bizana akayagaUgitangira kuzamuka ahitwa Kamuhanda ubona ko isura ya Ruyenzi itakiri imwe ya keraSerivisi za hotel ziraboneka ku Ruyenzi nta nkomyiBamwe basigaye bavuga ko Ruyenzi yabaye Kigali kubera iterambere riyigaragaramoNi ahantu hatarangwa akajagari bitewe n'uko hubakwa hagendewe ku gishushanyo mbonera cy'AkarereUbusitani ni kimwe mu byo abanya-Ruyenzi bitayeho mu bihe byo kubakaAbafite ubutaka muri aka gace baba babyinira ku rukoma kubera ko agaciro kabwo kazamutse cyaneUmubare w'abatuye Runda wazamutse ku kigero kirenga 100%Hari abubaka bagamije gufasha abakodesha kubona aho kuba hasirimutseAbakodeshaga mu gace Ruyenzi iherereyemo bavuye kuri 21,9% mu 2012 bagera kuri 40,3% mu 2022Mu myaka 10 ishize nta nyubako nk'izi nyinshi zabonekaga muri RuyenziBuri wese agerageza kurimbisha iwe bijyanye n'uko abyifuzaInkuru z'abajyaga bavuga ko impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi ubu zabaye amatekaRuyenzi isigaye ari inzozi za benshi bifuza gutura nezaHakozwe imihanda mu buryo butandukanye mu rwego rwo korohereza abatuye muri aka gaceImwe mu mihanda yo muri aka gace yagiye ishyirwaho amatara mu korohereza abayikoresha mu masaha y'ijoroAkagali ka Ruyenzi kabarizwa mu Murenge wa Runda wo mu Karere ka KamonyiImihanda yaratunganyijwe ku buryo abifuza gutura batagorwa no kugera mu rugoInzu zo guturamo ziba zifite umwanya uhagije wo kwidagaduriramo no gufatiramo akayagaNi agace kari ahantu hitegeye ku buryo umuntu afata akayaga yitegereza ibindi byiza bitatse u RwandaNi hamwe mu bice biri mu nkengero za Kigali hayobotswe n'abantu benshiNi ahantu hagaragaza ubuzima kandi hatoshyeHaboneka inyubako utatandukanya n'izo mu yindi mijyi myiza u Rwanda rrufiteUmubare w'abajya gutura muri Runda uzamuka umunsi ku wundiImikindo ni kimwe mu biti byiganje imbere y'inyubako zo muri RuyenziIntera iri hagati ya Ruyenzi na Kigali ni nto ku buryo abahatuye bajya bakanava muri uyu murwa mukuru mu fgihe kigufiIbice bifatwa nk'umujyi bikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu
Ibitekerezo 0