Iki gihembo cyitwa ‘Queen’s Young Leaders Award’, cyashyikirijwe Ruzibuka gihabwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 29, rwakoze imishinga yo guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo; uburezi, ihindagurika ry’ibihe, uburinganire n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, mu bihugu 54 byo bigize umuryango wa Commonwealth.
Ruzibuka w’imyaka 27 yatoranyijwe mu bahawe iki gihembo bitari ukubera ko gusa yashinze inzu ikora imyenda y’abana, ahubwo guhera mu 2017 afite umwihariko wo kuba mu budozi bwe akoresha abagore bari mu cyiciro cy’abatishoboye.
Uretse kuba abaha amahugurwa mu budozi ndetse akabahemba neza, anabaha inguzanyo nto zibafasha kurushaho kwiteza imbere, ndetse akanabagira inama z’uburyo bayakoresha neza.
Kipepeo Kids Clothing ni iduka rifite umwihariko wo kwambika abana. Ni inzu imaze kugera ku isoko mpuzamahanga, aho nko mu mwaka ushize bitabiriye imurikagurisha ryabereye i New York ryahuzaga abarenga 6000 bakora ibijyanye no kwambika abana.
Igitekerezo cyo gutangiza iyi nzu yagikuye ku mugore wigeze kuba umukozi wo mu rugo iwabo, mama we amufasha kubona amahugurwa ku kudoda none ubu ni umushoramari ukomeye muri Tanzania.
Uretse gukora imyenda y’abana, Ruzibuka anaba no mu nama y’ubuyobozi bw’Umuryango Junior Chamber International, JCI Rwanda, ufasha urubyiruko kunguka ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo n’imiyoborere, binyuze mu kubahuza n’abafashamyumvire ndetse n’abashoramari.




Ibitekerezo 0