Umuyobozi w’iri shyirahamwe Musabyimana Verena mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko babangamiwe no guhora bihisha inzego zishinzwe umutekano kuko bacururiza mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Rwamagana kandi mu buryo na bo bazi neza ko butemewe n’amategeko.
Yagize ati ”Ubucuruzi dukora tuzi neza ko butemewe n’amategeko, ariko natwe nta kundi twabigenza kuko tuba turimo gushaka imibereho bitewe n’uko tutagira aho gukorera.“
Musabyimana akomeza avuga ko iyo bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bamburwa ibicuruzwa byabo bikabaviramo igihombo, akaba asaba ko bahabwa ahantu ho gukorera na bo bakajya banatanga umusoro wa leta.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa kigabiro, Nsabiye Emmanuel, yavuze ko bazi neza ko aba bagore bahura n’imbogamizi mu kazi bakora k’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Yabasabye gushaka inzu yo gukoreramo ahasigaye ubuyobozi bw’umurenge bukabafasha mu kuyishyura mu gihe kingana n’umwaka, ahasigaye bakanatekereza uko bahinduka bakaba koperative, bityo bakarushaho kwiteza imbere.
Kugeza ubu habarurwa abagore bacururiza ku dutaro bakorera muri uyu Murenge wa Kigabiro bagera kuri 60 bose bahuriye mu ishyirahamwe Inkundwakazi kigabiro bakaba bamaze kwizigama agera ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO