00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abagera ku bihumbi 300 bagiye kungukira ku kigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 April 2018 saa 09:17
Yasuwe :

Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV), ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana, wafunguye ikigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage bagera ku bihumbi 300 bahatuye.

Ikigo Rwamagana District Sanitation Centre cyatashywe kuri uyu wa 6 Mata 2018, ni kimwe mu bikorwa by’umushinga ‘Isuku Iwacu’, ushyirwa mu bikorwa na SNV ku bufatanye na World Vision ndetse na Water for People ku nkunga y’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Umuyobozi wa SNV mu Rwanda, Phomolo Maphosa, yavuze ko iki kigo cyafunguwe kije gutanga umusanzu mu gufasha leta y’u Rwanda kugera ntego zirebana n’isuku n’isukura bitarenze n’umwaka wa 2020.

Ati “Ikigamijwe ni uko binyuze mu bigo by’akarere bitanga amakuru ku isuku n’isukura, abaturage bashobora kubona serivisi n’ibikoresho bifitanye isano n’isuku. Urugero nka hano Rwamagana mwabonye ko tuzaba dufite abikorera bazaba bamurika ibikoresho bitandukanye by’isuku bishobora gukoreshwa mu ngo.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bahame Hassan, yavuze ko nta n’umwe wakwirengagiza ko isuku ari isoko y’ubuzima, ikwiye kugirwa umuco.

Ati “Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza ibikorwa by’isuku n’isukura ku baturage ku kigereranyo cya 100% mu mwaka wa 2020. Ariko aha ngaha bituganisha ku kwibaza leta ni nde? Leta si undi, leta ni twebwe.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’aka karere kubyaza umusaruro iki kigo, bagakemura ikibazo cy’abaturage bagera ku 8000 batagira ubwiherero bunoze mu Karere ka Rwamagana ndetse n’abo mu tundi turere bakegera abamurika bakaganira ku buryo ibikorwa byabo byasakara n’ahandi.

Ikigo kije guhindura imibereho y’abasaga ibihumbi 300

Biteganyijwe ko iki kigo cyubatswe mu Karere ka Rwamagana kizatanga umusanzu mu gutuma abaturage bagera ku bihumbi 300 bahatuye babasha kugira isuku mu ngo zabo ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, ibintu na bo ubwabo bishimira cyane.

Mukamana Liberata utuye mu Murenge wa Gishari, yavuze ko binyuze mu mushinga Isuku Iwacu kuri ubu mu Mudugudu wabo batangiye kubakirwa ubwiherero bwiza, kandi banishimira iki kigo kibegerejwe kuko n’abandi basigaye bazoroherwa no kubona ibikoresho bakeneye ngo bagire isuku mu ngo zabo.

Mu bikoresho bitandukanye bizajya bigurishirizwa mu Kigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura, harimo ubwiherero bwiza kandi buhendutse bukorwa n’Ikigo TEMACO Builders gisanzwe gikora ibikoresho by’ubwubatsi.

Umuyobozi wa TEMACO Builders, Tuyisenge Emmanuel yagize ati “ Ubwiherero dukora bwitwa ECOTETO (Ecological Temaco Toilet). Ni ubwiherero twakoze ngo tubashe gusubiza na wa wundi uciriritse, ubwo dukora buri hagati y’ibihumbi 100-130Frw. Turacyakomeje urugamba rwo kugira ngo igabanuke cyane, buri wese abashe kuyikoresha.”

Ubwiherero bakora uretse kuba buba bwubahirije amabwiriza arebana n’isuku, bunafite uburyo bugezweho bwo gutunganya imyanda, ku buryo na yo ishobora kwifashishwa mu bindi ndetse bakaba banafatanya na Sato mu gukora ubundi bugenewe abafite ubumuga batabasha gukoresha ubusanzwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko bishimiye gufungura iki kigo kizafasha abagera ku bihumbi 300 kugera ku makuru n’ibikoresho bituma bagira ubwiherero bwiza ndetse n’isuku muri rusange, intego akaba ari ukugera kuri miliyoni z’abaturage, kandi mu bufatanye na leta n’abikorera ibikorwa nk’ibi bifuza ko bigera hirya no hino mu gihugu.

Biteganyijwe ko ibigo nk’icya Rwamagana bizubakwa mu tundi turere umushinga Isuku Iwacu ukoreramo aritwo Nyanza, Ruhango, Nyabihu, Ngoma, Nyarugenge na Kicukiro.

Isuku Iwacu ni umushinga wa miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda uzakorwa mu gihe cy’imyaka ine, uretse kubaka ibigo bitanga amakuru ku isuku n’isukura, abaturage batishoboye bakazajya bafashwa kubona ubwiherero bwiza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bahame Hassan afungura ku mugaragaro ikigo gishinzwe gutanga amakuru ku isuku
Inyubako y'ikigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura mu Karere ka Rwamagana
Bimwe mu bikoresho bitandukanye by'isuku byamuritswe
Ubwiherero bukorwa n’Ikigo TEMACO Builders buri mu bizajya bigurishirizwa muri iki kigo
Umuyobozi wa TEMACO Builders, Tuyisenge Emmanuel asobanura imikoreshereze y'ubwiherero bubaka
Umuyobozi wa SNV mu Rwanda, Phomolo Maphosa
Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bahame Hassan
Sato Pan ikoreshwa mu bwiherero bukarushaho kugirirwa isuku

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages