Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 12 Ukuboza yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ngo z’abaturage mu Karere ka Rwamagana.
Abo bafashwe, umwe afite imyaka 25, undi afite 28 n’aho undi akagira imyaka 35. Bafatiwe mu Murenge wa Kigabiro, akagari ka Cyanya, umudugudu Busanza, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.
Umuvugizi wa Police wungirije akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel yatangaje ko abo bagabo bafashwe nyuma y’aho umuturage aregeye Polisi avuga ko yibwe, bihuza n’uko bari bamaze kwakira ibindi birego birenze kimwe by’abibwe by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Uwo muturage yatungiye Polisi agatoki, avuga ko hari igipangu gihora gikinze, batazi abakibamo, bigatuma bakeka ko ari ho ababiba bataha.
Polisi yahise ibagwa gitumo mu rukerera, ibafatana inyakiramashusho (TV) zirindwi, Lecteur CD 4, dekoderi 2, n’indangururamajwi 4 zirimo 2 ntoya byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe.
Umwe muri abo bagabo (uw’imyaka 35) wafatanywe inyakiramashusho imwe, yavuze ko yari ari kuyikanika , ariko abaturanyi be barabihakana, bavuga ko nta n’umwe umuzi nk’umutekinisiye (ukora ibyangiritse).
Abaturage bavuga ko ahubwo abandi baziba, bakazimuha akazihindurira ibimenyetso, ubundi zikagurishwa.
IP Kayigi yasabye abaturage kuba maso, cyane ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ubujura bwiyongera.
Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe, dore ko n’abo bagabo bafashwe kuwa 11 Ukuboza kandi hari abaturage bari bamaze igihe babakeka.
Abo bagabo bakekwaho ubujura baracyakorwaho iperereza, bazashyikirizwa ubushinjacyaha bitarenze tariki ya 17 Ukuboza, nyuma bashyikirizwe urukiko.
Baramutse bahamwe n’ibyaha by’ubujura bahanwa hashingiwe ku ngingo ya 302 y’igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5, n’ihazabu y’ubwikube kugeza ku nshuro 5 z’agaciro k’ibyo bibye.



















TANGA IGITEKEREZO