00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abanyeshuri b’abakobwa 148 bahagaritswe bazira kwigaragambya

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 18 February 2015 saa 09:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée Islamique de Rwamagana bwabaye buhagararitse ku masomo abanyeshuri b’abakobwa 148 buvuga ko bigaragambije, bo bavuga ko babikoze bashaka kwerekana ko badashaka umuyobozi ushinzwe ibyitwarire yabo (Animatrice).

Abo banyeshuri basobanuriye IGIHE ko bazize umunyeshuri batazi wafunze aho barara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri batari babyuka, ushinzwe imyitwarire yaza kubabyutsa agasanga hakinze, nawe agahita akingira inyuma ku buryo batasohoka.

Umwe mu banyeshuri yagize ati: “twabuze uko tujya koga kuko hari
hakinze animatirise na we aradukingirana, ariko ikibazo gihari ni uko tutumvikana na we kuko atita ku buzima bwacu iyo twarwaye.”

Undi na we yavuze ati: “iyo umunyeshuri arwaye akamusaba uruhushya avuga ko ari ukwirya kw’ abakobwa, akadushinja ko tuba dushaka kujya guhurira n’ abagabo kwa muganga.”

Bakomeza bavuga ko bagifungurirwa bicajwe mu kibuga cy’ umupira w’intoki, bakagirana inama yamaze amasaha 3 n’ ubuyobozi bw’ ishuri, nyuma bagahabwa impapuro zerekana ko bahagaritswe ku masomo kubera kwigaragambya, bakazagaruka mu kigo tariki ya 23 Gashyantare 2015.

Umuyobozi w’ ishuri, Uwizeyimana Abdul Kalim yemeza ko abo banyeshuri bigaragambije kuko banze gukingura aho barara bikarinda bigera saa mbili z’igitondo.

Akomeza avuga ko bahisemo kohereza umukozi mu gipangu akica ingufuri
abanyeshuri bari bakingishije, bakagirana inama n’ abanyeshuri bakananirwa gusobanura impamvu bikingiranye.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’ abo abakobwa, Neema Umutoniwase yabwiye
IGIHE ko ibyo abanyeshuri bamuvugaho ari ukubeshya, agahamya ko hari
abitwaza ko barwaye bakajya guhura n’abagabo.

Ubuyobozi bw’ ikigo buvuga ko nta kibazo abanyeshuri bafitanye n’ushinzwe kubacunga ko ahubwo bamuziza ko atabemerera kwitwara uko bashatse.

Abo banyeshuri bazagaruka ku ishuri ku wa kane bazanye ababyeyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages