TV1 ubwo yageraga muri iki kigo ahagana saa Saba z’amanywa zo ku wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024 yasanze mu mashuri yo muri iki kigo harimo ubucucike bukabije, abanyeshuri benshi bari kwiga bicaye hasi kubera ubuke bw’intebe.
Muri iki kigo intebe imwe yicarwaho n’abana bane cyangwa batanu ndetse umubyeyi niwe wigurira intebe umwana we azicaraho kugira ngo ataziga yicaye hasi.
Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko babangamirwa cyane no kwiga bicaye hasi kuko bahora baribwa umugongo kubera kwiga bunamye ndetse bataha banduye kandi baba baje kwiga basa neza.
Umwe muri bo yagize ati “Abiga bicaye hasi cyane cyane ni abo mu wa mbere no mu wa Kabiri no mu kiburamwaka ariko biterwa n’ubuke bw’intebe.”
Aba bana bavuga ko kwiga bicaye hasi bibagiraho ingaruka mu myigire yabo.
Undi mwana yagize ati “Nicaye aha kubera ko intebe zarabuze, twiga twicaye hasi kuva kera bituma dutaha dufite umwanda kandi tuza dufite isuku.”
Bamwe mu barimu bigisha muri iki kigo ariko banze ko amazina yabo atangazwa nabo bavuga ko bitaborohera kwigisha abanyeshuri baba babyigana abandi bicaye hasi.
Umuyobozi w’Ishuri rya Cyarukamba, Rucyemanganzi Jean Babtiste, nawe yemeza ko bafite ikibazo cy’intebe nke.
Ati “Kwiga turiga neza nta kibazo gahunda Minisiteri y’uburezi yashyizeho zo kwiga nk’uko bisanzwe no kwigisha abana nizo dukurikiza, ariko imbogamizi zihari zikomeye cyane ni iz’ubucucike buva ku ntebe tudafite zihagije cyane cyane ko umuterankunga acyubaka, yaduhaye udutebe duto, agatebe kicaragaho umwana umwe hanyuma akora udutebe tutarenze 200 kandi ubu dufite abana barenga 806.”
Yongeyeho ko bitewe n’ikibazo cy’intebe nke hari igihe umubyeyi azana umwana agahitamo kumugurira intebe kugira ngo ataziga yicaye hasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!