Izo nka bazorojwe n’umushinga Msaada bazishyikirijwe kuwa Kane w’iki cyumeru.
Uyu mushinga usanzwe ufasha abasizwe iheruheru na Jenoside bo mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Kirehe two mu Ntara y’Uburasirazuba.
Dr Theogene Rutagwenda, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye aborojwe kuzitaho mu gihe zigize ikibazo bakitabaza abayobozi bashinzwe ubworozi b’aho batuye.
Yagize ati “Mufite ba Veterineri (abashinzwe ubworozi) aho mutuye bashinzwe kwita ku matungo kandi bahembwa na leta. Mugende mubakoreshe babafashe ku kibazo cyose inka zigize.”
The Newtimes ivuga ko ubuhamya butangwa n’aborojwe bemeza ko izo nka zitanga umukamo usaga Litilo 15 ku munsi.
Jean de Dieu Seminega, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga Msaada mu gihugu avuga ko intego z’umushinga ari ugufasha nkuko izina ryawo ribisobanura.
Yagize ati “Msaada, dufasha Abanyarwanda kwigaruramo ubumuntu n’igitinyiro bambuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 binyuze mu kubatera inkunga mu mishinga ya buri munsi n’uburezi bw’abanyeshuri bo muri Rwamagana, Kayonza na Nyagatare.”
Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu 2006, RAB yari yiyemeje kuzatanga inka zisaga ibihumbi 350, aho gahunda igeze ubu bavuga ko bamaze gutanga izisaga 76% byazo.



















TANGA IGITEKEREZO