Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 iyi komisiyo yari muri gahunda yo kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri.
Integanyanyigisho nshya yatangiye gukoreshwa mu 2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi gisobanura ko izafasha abanyarwanda guhangana no kugaragaza ubushobozi bwabo ku isoko ry’umurimo.
Ni mu gihe iyari isanzwe ngo yatumaga umunyeshuri arangiza kwiga afite ubumenyi ariko adashobora gushyira mu bikorwa ibyo yize.
Ubwo abasenateri bageraga muri iki kigo gifite abanyeshuri 1100 kiri mu by’icyitegererezo by’i Rwamagana; abarimu, abayobozi n’abanyeshuri bayigaragarije ibibazo baterwa n’iyi nteganyanyigisho.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Aloys, Frere Camille Rudasingwa Karemera, yabwiye abasenateri ko habayeho kwihuta mu gushyira mu bikorwa iyi nteganyanyigisho.
Ati “Habayeho guhugura abarimu huti huti ku buryo ntemeza ko amashuri yose yayishyize mu bikorwa. Ni integanyanyigisho ivangavanze, hari igihe usanga amasomo umwana yari kwiga mu wa Gatanu barayashyize mu wa Gatandatu ku buryo utitonze neza wamuha amasomo atuzuye.”
Yakomeje avuga ko nubwo bayikoresha mu kwigisha, nta bitabo bihagije REB yabahaye ndetse n’iyo bibonetse bigaragaramo amakosa ku buryo babisubizayo ngo bikosorwe.
Umwarimu witwa Mukeshimana Egide yavuze ko we abona abantu bateguye iyi nteganyanyigisho bataritaye ku buryo izashyirwa mu bikorwa kuko hari ibintu by’ingenzi byakagombye gufasha umunyeshuri kumva isomo neza byakuwemo.
Ati “Urugero nabaha ni nko mu wa Kane, usanga hari ibintu byinshi byigwaga mu wa Gatanu bajyanye mu wa Kane bikiyongera ku byo bigaga nyamara wajya kureba ugasanga amasaha ntabwo yiyongereye.”
“Bituma abarimu benshi basoza umwaka hakigaragara ibyigwa byinshi batigishije. Hari abahitamo kwigisha babica hejuru kugira ngo barangize porogaramu ku buryo usubiye inyuma usanga abanyeshuri ntacyo bumvishe.”
Umunyeshuri witwa Umutoni Donatha watangiranye n’iyi nteganyanyigisho mu wa Kane, we yavuze ko bakunda guhura n’ikibazo cy’abarimu babasobanurira gake ahubwo bakabaha imikoro myinshi.
Ngo bababwira ko ibindi bazabyishakira mu bitabo bikarangira babuze ibitabo bashakamo ibyo mwarimu yababwiye. Ikindi ngo nta na internet babona ngo nibura babashe kubishakisha.
Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, Nyagahura Margarette, yabwiye IGIHE ko ibibazo nk’ibi bari kubibona mu turere twose bari kujyamo.
Gusa avuga ko nyuma yo gusoza iri genzura bazakora imyanzuro izashyikirizwa guverinoma banatange inama ku cyakorwa.



















TANGA IGITEKEREZO