Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wabereye mu murenge wa Fumbwe wo mu karere ka Rwamagana, Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba Uwamaliya Odette yasabye abaturage guca umwanda burundu no kwita ku miturire ikurikije igishushanyo mbonera cyatanzwe.
Muri uyu muganda wakozwe hacibwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero 10 mu Kagari ka Nyakagunga mu rwego rwo Kunoza Gahunda y’Imiturire ijyanye n’igishushanyo-mbonera cy’umujyi, Guverineri Uwamariya yibukije ko intara ayoboye yasigaye inyuma ku kigereranyo cya 8% mu miturire ibereye umujyi.
Yagize ati “Intara yasigaye inyuma ku kigereranyo cya 8% ariyo mpamvu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera ari ingenzi kugirango imiturire Igihugu cyifuza igerweho.”
Uyu muyobozi yanasabye abaturage kutagira ikibarangaza bagakomeza gukora cyane bakabyaza umusaruro amahirwe aboneka muri Rwamagana arimo ibiyaga, ubuhinzi, Ubworozi n’ibindi kugirango aka Karere kari mu Marembo y’iyi Ntara gakomeze gutera imbere.
Usibye ikibazo cy’imiturire, Guverineri yongeye no kugaruka by’umwihariko ku kibazo cy’umwanda ugaragara hirya no hino.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye guhera ku mudugudu zagaragaje ko habayeho gutezuka kuri uyu muco mwiza w’isuku ariko bizeza Guverineri ko bagiye gufata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo.
Kuva tariki ya 18/12/2014 mu Murenge wa Rukara Intara y’Uburasirazuba yatangije ubukangurambaga bwiswe ” Gira isuku Mwana “ bugamije gukangurira abaturage kugira isuku, gahunda izakomeza no mu tundi turere twose tugize iyi Ntara.
Guverineri Uwamaliya akaba yabwiye abaturage ba Fumbwe ko aho u Rwanda rugeze, iki kibazo cy’umwanda kitakagombye kuba ikibazo cyananira Abanyarwanda, mu gihe hari ibindi bibazo bikomeye cyane abanyarwanda bahanganye na byo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikabonerwa ibisubizo.
Bamwe mu babyeyi bemeye ko ari igisebo kuba hari abakigaragaza ibibazo by’umwanda.
Mukagatete Verena yagize ati “Nk’ababyeyi ni igisebo kuba hari ahakigaragara umwanda mu bana no mu miryango imwe n’imwe. Tugiye gushaka uburyo iki kibazo cy’umwanda tukirwanya dufatanyije na bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze.”
Umwe mu myanzuro 20 y’inama y’Igihugu ya 12 y’Umushyikirano, nawo usaba Abanyarwanda bose guharanira kugira ubuzima buzira umuze, burangwa n’indyo yuzuye no kugira isuku.


















TANGA IGITEKEREZO