00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana : Abubatsi 600 bibumbiye muri Sendika, basabwa kuba inyangamugayo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2013 saa 03:32
Yasuwe :

Abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda barasabwa guharanira kuba abakozi beza bubaka ibiramba, bagateza igihugu imbere kandi bakaba inyangamugayo bakitandukanya n’isura mbi benshi mu bafundi bazwiho yo kuba ba bihemu.
Ni ubutumwa bwahawe abakora umurimo w’ubwubatsi bwatanzwe n’abakuriye ihuriro rya bo ku rwego rw’igihugu, ku wa 25 Mata 2013, mu muhango wo gufunguza ku mugararo STECOMA (Syndicat des Travailleurs de Construction , Menuiserie et Artisanat) mu karere ka Rwamagana, mu ntara (…)

Abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda barasabwa guharanira kuba abakozi beza bubaka ibiramba, bagateza igihugu imbere kandi bakaba inyangamugayo bakitandukanya n’isura mbi benshi mu bafundi bazwiho yo kuba ba bihemu.

Ni ubutumwa bwahawe abakora umurimo w’ubwubatsi bwatanzwe n’abakuriye ihuriro rya bo ku rwego rw’igihugu, ku wa 25 Mata 2013, mu muhango wo gufunguza ku mugararo STECOMA (Syndicat des Travailleurs de Construction , Menuiserie et Artisanat) mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga mukuru Wungirije w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Biraboneye Africain, yabwiye abubatsi basaga 600 baribitabiriye icyo gikorwa ko icyo bagomba guharanira ari ubuzima bwiza birinda impanuka zo mu kazi nko kwirinda kujya ku bikwa bidakomeye, kutambara ngo bikwize imyambaro yagenewe abubatsi bari ku murimo, anababwira ko bakwiye kwihesha agaciro cyane cyane mu kazi kabo, no gusoza akazi kabo neza nk’uko baba bagahawe kugirango icyizere gikomeze kuba cyose ababwira ko bizagerwaho nibiharanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, mu butumwa bwe yasabye abo bubatsi gukora biteganyiriza igihe kiri imbere, bagakunda umurimo kandi bakamenya gucunga neza amafaranga bavana mu kazi kabo, agira ati “Amafaranga mukorera ntakwiye kuba ayo kujyana mu bikorwa bitazabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.”

Abubatsi bahuriye mu ihuriro STECOMA, bagamije guhura bakajya inama ku bibazo n’imbogamizi bahura na byo mu kazikabo, kandi bagakora ubuvugizi rusange aho bibaye ngombwa hose.”

Habyarimana Evariste Umunyamabanga wungirije wa STECOMA yavuze ko batagomba gukurikiza ya mategeko icumi y’abafundi ahubwo koko bagomba gukurikiza gahunda yabo baba bahawe n’ababayobora ko kandi bashaka kuvugurura imikorere n’imyitwarire ya bamwe mu bo bahuriye muri sendika, bakaba abakozi b’abahanga kandi badatakariza abagana n’abo bakorana icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages