Aka karere kimwe n’utundi two mu Ntara y’Iburasirazuba dukunze kwibasirwa n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.
Iyi mishinga yo gukwirakwiza amazi yatangajwe mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018, kigamije kwerekana ibyo aka Karere kagezeho mu kwesa imihigo ya 2017/2018 ndetse n’ibyo gateganya mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019.
Uwo umushinga ukazatwara 1 885 000 000Frw nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Kakooza Henry.
Ati " Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyararangiye kuko twaguye amatiyo ava Gishari kuri Muhazi tuyageza mu kigega kinini kiri mu murenge wa Kigabiro. Iki gikorwa kikaba cyaratwaye miliyoni 700 Frw. Ikindi kandi turifuza kugeza amazi meza mu gice cyahariwe inganda mu murenge wa Mwulire bikaba bizatwara miliyoni 580 Frw."
Yakomeje agira ati "Undi muyoboro tuzasana ni umuyoboro ujyana amazi mu murenge wa Fumbwe cyane cyane mu gace ka Nyagasambu kuko kadafite amazi ahagije bikaba bizadutwara miliyoni 300Frw".
Muri aka Karere kandi hazavugururwa imiyoboro ijyana amazi mu mirenge ya Gishari,Gahengeri na Musha mu kurushaho kongera amazi muri iyo mirenge. Ibi bikorwa bizatwara miliyoni 100Frw. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akarere akaba avuga ko abaturage bagerwagaho n’amazi meza bari 84% ariko bakaba barahize kugera kuri 86%.
Muri iki kiganiro kandi umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu mihigo 72 bari bahize muri 2017/2018, 71 bayesheje 100% naho umwe bawesa ku kigereranyo cya 90.5%.
Ati " Umuhigo wa mituweri niwo tutesheje 100% kandi nawo turishimira intambwe twateye kuko ni ubwambere Rwamagana igize hejuru ya 90 ku muhigo wa mituweri."
Mu mihigo ya 2016/2017 Rwamagana niyo yabaye iya mbere n’amanota 82.2% ikurikirwa na Musanze n’amanota 81.28% naho Huye iba iya gatatu n’amanota 80.50%. Kuri ubu, ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwizeye kuzongera guhiga utundi turere.



















TANGA IGITEKEREZO