00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Akarere kiyemeje gukura mu bukene imiryango 4000 mu myaka ibiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 November 2023 saa 07:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gufatanya n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, JADF mu gukura mu bukene imiryango 4000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iyi miryango imwe izahabwa ubushobozi, inama n’ibindi byinshi bitandukanye bizatuma iva mu bukeneye.

Ibi babyiyemeje ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023, mu nteko rusange y’iri huriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana.

Muri iyi nama hagaragajwe ko Akarere ka Rwamagana gafite ingo zisaga ibihumbi 26 zikennye kandi ko kihaye intego ko nibura ingo 4000 zigomba kuba zavuye mu bukene muri iyi myaka ibiri, akaba ari naho ubuyobozi bwasabye aba bafatanyabikorwa kubafasha mu gukurikirana aba baturage bakava mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne yavuze ko basanzwe bafite imiryango irenga ibihumbi 20 ibarizwa mu bukene ariko ko bafashemo 4000 kugira ngo bayiteho bafatanyije n’abafatanyabikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ati “Dufite imiryango irenga ibihumbi 20 iri munsi y’umurongo w’ubukene, kandi dufite uburyo twashyizeho bwo kugenda bivana mu bukene dufatanyije n’aba bafatanyabikorwa. Ubwo buryo nta bundi uretse guhuriza ku muryango ibyo ukeneye byose ariko tukawusinyisha amasezerano ko babonye ibikenewe ngo bikure mu bukene, aba bafatanyabikorwa rero bazadufasha kuko Akarere konyine ntikabyibashisha.”

Visi Meya Umutoni yavuze ko bimwe mu byo abaturage bazakorerwa ngo bikure mu bukene harimo guhabwa ifumbire, amatungo, ibikoresho ku bana babo biga, abatiga basubizwe mu ishuri abandi bashyirwe mu myuga.

Bazahabwa kandi akazi muri VUP, batangirwe mituweli n’ibindi byinshi harimo ibyo bazakorerwa n’Akarere n’ibindi bazakorerwa n’abafatanyabikorwa.

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage basabwe guhindura imyumvire bakamenya ko batazakomeza gufashwa ubuziraherezo.

Yavuze ko ubu bazahabwa gahunda zikomatanyije nyinshi mu gihe cy’imyaka ibiri yarangira bakabacutsa bagafata abandi nabo bari mu bukene.

Irankunda Mireille usanzwe ahagarariye Rwanda Women’s Network, yavuze ko biteguye kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire, bumve ko bava mu bukene babigizemo uruhare.

Yavuze ko bimwe mu bituma abaturage benshi batava mu bukene harimo ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango aho bamwe usanga ngo bahora barwana bigatuma badatera imbere.

Umuhuzabikorwa w’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, Uwayezu Valens, yavuze ko bari basanzwe bafasha abaturage ku giti cyabo ariko ko ubu bagiye guhuza imbaraga mu kugabana abaturage 4000 ku buryo buri wese agira uruhare rwe mu kubafasha.

Ati “Buri wese turamuha abo afasha dukurikije ibyo asanzwe akora noneho aho dusanga dufitemo ikinyuranyo niho tuzashaka abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda kuburyo bariya baturage bose tuzabakurikirana kandi bose bakava mu bukene.”

Kugeza ubu Abafatanyabikorwa barenga 57 nibo babarurwa muri uru rwego aho abenshi biganjemo imiryango itari iya Leta harimo isanzwe ari Mpuzamahanga n’indi ikorera mu Rwanda gusa. Muri uyu mwaka JADF izakoresha miliyari 8,9 Frw mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko abaturage bazahabwa uburyo bwo kubafasha kwikura mu bukene
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa biyemeje gukura mu bukene imiryango 4000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages