00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ine

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 31 December 2014 saa 06:29
Yasuwe :

Umusore mukigero cy’imyaka 23 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine, akamuha igiceri cy’amafaranga ijana ngo atabibwira ababyeyi.
Uyu musore utuye mu kagari ka Nyamatete, Umurenge wa Karenge bivugwa ko yasambanyije umwana muto igihe yari yaje kumufasha kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Ngo uyu mwana yamufashije kwahira nk’uko asanzwe amufasha, ariko aza kumubwira ngo bakomeze bajye gushaka ubwatsi (…)

Umusore mukigero cy’imyaka 23 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine, akamuha igiceri cy’amafaranga ijana ngo atabibwira ababyeyi.

Uyu musore utuye mu kagari ka Nyamatete, Umurenge wa Karenge bivugwa ko yasambanyije umwana muto igihe yari yaje kumufasha kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Ngo uyu mwana yamufashije kwahira nk’uko asanzwe amufasha, ariko aza kumubwira ngo bakomeze bajye gushaka ubwatsi kure, ari naho bageze akamusambanya ariko uyu musore amurusha imbaraga arangije amuha igiceri cy’amafaranga ijana kugira ngo ataza kubibwira ababyeyi be.

Uyu mwana w’umukobwa ngo akigera mu rugo yahise abibwira ababyeyi be anagaragaza amafaranga uyu musore yamuhaye kugira ngo ntaze kumurega ko yamusambanyije kugahato, nibwo ababyeyi b’uyu mwana bahise bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uyu musore ahita afatwa ashyikirizwa polisi ngo hakorwe iperereza.

Ndizeye joseph umunyamabangashingwabikorwa w’akagari ka Nyamatete, yemeje ibijyanye n’iyi nkuru ndetse anaboneraho gusaba abyeyi kujya bakurikirana abana babo aho bari hose kugira ngo babarinde ababahohotera mu buryo butandukanye.

Yagize ati ”ababyeyi bagomba kujya bakurikirana abana babo bakamenya abo bari kumwe ndetse n’icyo barimo gukora, kuko hari abantu usanga bahohotera abana bakabashukisha impano zitandukanye kugira ngo ntibabamenere amabanga yibyo babakoreye.“

Abatuye muri aka kagari bo barasaba inzego z’Ubutabera ko uyu musore yazaburanishirizwa muruhame kugira ngo n’abandi bakora cyangwa bafite imigambi yo gusambanya abangavu bo muri aka kagari kungufu ba bonereho bityo babe babyirinda.

Uyu mwana w’umukobwa yahise ajyanwa mubitaro bya Rwamagana kugira ngo akorerwe isuzuma hemezwe nimba koko yarasambanijwe ku gahato.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages