00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Amakimbirane mu miryango mu bituma ikibazo cy’imirire mibi kitarandurwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 December 2018 saa 04:45
Yasuwe :

Imibare itangwa n’Akarere ka Rwamagana yerekana ko muri Werurwe uyu mwaka hari abana 644 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubu bakaba ari 114 harimo 88 bari mu muhondo na 26 bari mu mutuku.

Ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’abaturage bemeza ko aba bana abenshi baturuka mu miryango irimo amakimbirane, ku buryo adakemutse byagorana no kurandura iki kibazo cyonona ejo hazaza h’igihugu.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga buzamara iminsi makumyabiri bugamije kurandura ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu bana bato bo mu Karere ka Rwamagana. Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Operations One One Four’.

Muri aka karere mu ibarura riheruka gukorwa n’akarere ryagaragaje ko mu ngo ibihumbi 72 zituye muri aka karere ingo 616 zifitanye amakimbiranye. Muri zo izirenga 400 zarasuwe zifashwa gukemura amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko kuri ubu batazibanda ku kuvura ahubwo bazibanda mu kwigisha imiryango irangwamo imirire mibi.

Ati “Ingamba za mbere dufite ntabwo tuzibanda mu kuvura ubundi twahanganaga no kuvura umwana wageze mu mirire mibi ariko ubu noneho tugiye no guhangana n’ibintu bitatu; icya mbere ni ukureba impamvu zitera iyo mirire mibi, kutaboneza urubyaro, amakimbirane yo mu ngo, ubusinzi, kutamenya guteka indyo yuzuye ibyo byose nibyo tugiye gushakira umuti.”

Yakomeje agira ati “Amakimbirane mu miryango urebye niyo afite uruhare runini mu kuba tugifite abana bakiri mu mirire mibi, ubu rero twabanje kubarura iyo miryango yose ifitanye amakimbirane turi kwifashisha abafatanyabikorwa barimo abanyamadini mu kuganiriza ya miryango, aho tugenda tugera ku rugo ku rundi hari n’abo dutumiza ku tugari tukabaganiriza kandi bigatanga umusaruro.”

Visi Perezida w’amadini n’amatorero mu Karere ka Rwamagana, Pasiteri Mulisa Fred, yabwiye IGIHE ko nk’abafatanyabikorwa bumvwa n’abaturage nabo ubwabo bagiye kongera imbaraga bagafasha leta kwigisha abaturage ku buryo ikibazo cy’imirire mibi bizeye ko kizacika mu gihe cya vuba.

Muri iyi nama hemejwe ko imiryango ifitanye ibibazo by'amakimbirane yegerwa ikwitabwaho
Abayobozi b'Akarere ka Rwamagana bose bitabiriye gutangiza ubu bukangurambaga buzamara iminsi makumyabiri
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ikibazo cy'imirire mibi gihangayikishije akarere
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mutoni Jeanne, yerekana ko abana 26 bari mu mutuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages