00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugabo we amuziza kwibagirirwa urufunguzo mu nzu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 May 2017 saa 12:54
Yasuwe :

Umugore utuye mu Kagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, i Rwamagana yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we bari bafitanye umwana umwe amuziza ko yafunze inzu akibagirirwamo urufunguzo.

Ahagana saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017, ni bwo uyu mugore bikekwa ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yishe umugabo we amukubise ikibando mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Mwurire, Mukashyaka Chantal yemeje amakuru y’uru rupfu.

Yagize ati “ Nibyo yaraye amwishe saa moya z’ijoro ubwo bari batashye bavuye mu kabari; baje kugera aho batuye basanga bakinze n’ingufuri ariko bakingiranye urufunguzo rwayo nibwo batangiye gutongana bitana bamwana, uwo mugore yamukubise ikibando inshuro ebyiri mu mutwe umugabo ahita agwa aho umugore ariruka.”

Yakomeje avuga ko uyu mugore yababwiye ko umugabo we ari we wabanje kumukubita icyo kibando noneho na we arakimwambura arakimukubita bimuviramo gupfa.

Uyu mugore ukekwaho kwica umugabo we yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .