00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Bamusunitse yitura hasi ahita apfa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 5 May 2015 saa 11:33
Yasuwe :

Mu karere ka Rwamagana haravugwa umukecuru w’imyaka 63 witwa Nyirabigoyi Fortunee wapfuye yituye hasi nyuma yo gushyamirana n’abaturanyi be.

Uwo mukecuru wo mu kagari ka Kabatasi mu murenge wa Rubona yasanzwe yapfiriye mu rugo rw’umuturanyi we wari wataruye urwagwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko Nyirabiyori yari yahereye kare anywa inzoga ariko ko bitaremezwa niba arizo zamwishe.

Yagize ati “ Ni umukecuru w’imyaka 63. Yari yahereye mu gitondo anywa inzoga aza kujya mu rugo rw’umuturanyi wari bataruye inzoga. Kubera ko bari bahereye kare banywa inzoga, hari abantu babiri bashwanye baramusunika yituraha hasi ahita apfa.”
Yakomeje atangaza ko umurambo w’uwo mukecuru uri gusuzumwa kugira ngo habashe kwemezwa icyaba cyateye urwo rupfu.

Yagize ati “Umurambo uri ku bitaro haracyakorwa iperereza ngo turebe icyateye urupfu rwe. Nubwo bivugwa ko yasunitswe akagwa hasi agahita apfa dutegereje ibyo ibizamini byo kwa muganga bizerekana.”

IP Kayigi yatangaje kandi ko babiri bashyamiranye na Nyirabiyori batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages