00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Bamwe bugarijwe n’amapfa kubera izuba rikabije

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda na Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 March 2015 saa 02:24
Yasuwe :

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana bugarijwe n’amapfa yatewe no kuba imyaka bahinze yarumye kubera izuba, Ubuyobozi bukavuga ko baramirwa n’ubuhinzi bw’urutoki n’imyumbati, ariko bukanabira inama yo gushoka ibishanga bagahinga imboga.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na IGIHE batewe impungenge n’imibereho yabo y’ejo hazaza, dore ko imyaka bahinze bari bayitezeho amaramuko, yumishijwe n’izuba.

Umwe yagize ati “Nahinze ibishyimbo, ariko ubibonye wagirango bireze kubera ko byabaye uruhira (byarahishije) kubera izuba. Ibigori na byo ni uko. Inzara itumereye nabi, abadafite ahandi bakura, kurya ni ikibazo.”

Undi ati “Twahinze ibigori, duhinga Soya imvura itangiye kugwa mu kwezi kwa mbere kujya gushira, ariko ubu byose byumiye mu butaka. Nukuvuga ngo abadafite imibande cyangwa ibishanga bahinzemo, inzara izatwica .”

Innocent Ukizuru, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, avuga ko izuba rikabije ryavuye muri iyi minsi ari imbogamizi ikomeye mu buhinzi muri ako Karere.

Yagize ati “Ikibazo cy’amapfa cyo ni rusange mu gihugu cyane cyane ko Intara y’Uburasirazuba ikunze kugira izuba ryinshi rikanatangira hakiri kare. Mu gihembwe cya B cy’ihinga, ari na cyo turimo, ni ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Urabona tugeze mu matariki … tutarahinga, ni byari byatewe mbere babonye akavura, byatangiye kuma. Kuko niba turimo gusatira ukwezi kwa kane abahinzi batarahinga ntabwo tuzaba tugihinze ibyo bigori, ibyo bishyimbo n’izo soya. Turashaka kugirango turebe ahantu hafite ubuhehere, aho ngaho mu mibande, aho mu bishanga turebe ukuntu tuziba icyuho cy’umusaruro twakabaye tuzabona.”

Izuba ryakomye mu nkokora gahunda y’ubuhinzi muri Rwamagana

Ukizuru ati “Twari dufite gahunda yo guhinga Soya ku buso bwa hegitari ibihumbi 300, izuba ryakajije umurego tumaze guhinga hagitari zigeze hari kuri 600 tumaze gutera, ubu nazo zirimo kuma.”

Yakomeje avuga ko ibishyimbo bari bageze ku gipimo cya 80%, ibigori byo bakaba bari bafite gahunda yo kubihinga kuri hegitari ibihumbi 500, izuba rigakaza umurego.

Imyumbati n’urutoki bishobora kuzaramira abaturage..

Umukozi ushinzwe ubuhinzi akomeza avuga ko Akarere kafashe ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa, zirimo kuvomerera imyaka, hamwe no gushishikariza abahinzi guhinga ibihingwa biramba.

Ati “Muri kano Karere dufite urutoki, nk’igihingwa giteye imbere, turimo gushyiramo imbaraga cyane kugirango abahinzi barusheho kuruhinga mu buryo bw’umwuga kuko izuba rishobora kuva n’amezi atandatu, ariko rugifite umusaruro.”

Yakomeje agaragaza ko kuhira byo ari ukwitabaza ibishanga n’imibande bigifite amazi, yongeraho ati “Mu mihigo ya buri mwaka y’Akarere tuba dufitemo n’igihingwa cy’imyumbati, kandi yo yihanganira izuba. Ku buryo atari akaje n’imyumbati twahinze na yo yazabaramira.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwafashe ingamba z’uko abaturage bashoka ibishanga n’imibande, bagahinga imboga.

Kubungabunga ibishanga ni kimwe mu by’itezweho umuti wo guhangana n’amapfa, bityo abanya Rwamagana kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange, bakaba basabwa kubibungabunga mu rwego rwo kwirinda ibiza, n’amapfa bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko babikanguriwe kuwa 2 Gashyantare, ubwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’Ibishanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages