00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: CP Badege yaburiye abaturage bafasha abagororwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu Igororero

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 October 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CP Theos Badege, yaburiye abaturiye Igororero rya Nsinda, bafasha abagororwa mu kwinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge muri iri gororero, abibutsa ko baba bikururira ibyago byo gufungwa.

Ibi yabigarutseho ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga inteko y’abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, yanatangirijwemo ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi. Iki gikorwa cyahurije hamwe utugari dutatu twa Kabare, Karitutu na Nsinda twose duhana imbibi n’Igororero rya Nsinda.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, CP Theos Badege, yavuze ko bagiye babona abantu bagerageza gukora ibyaha, yibaza uburyo umuntu akorera icyaha mu marembo y’Igororero. Yavuze ko hari abaturage bamwe bonesha imyaka iba yahinzwe n’iki kigo, hari na bamwe bagiye bafatwa bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ati “ Hari abandi bantu baba bashaka inyungu bakinjiza ibintu bitemewe mu Igororero, mwese murabizi ko umuntu uri hano aba atemerewe gutunga telefone, hari abantu tujya tubona iyo twafunguye amarembo cyangwa abaje gusura baba bashaka kwinjiza ibintu. Nimutekereze ko twigeze no gufata abantu bagerageje kwinjiza urumogi hano, bijya bikunda kubaho umuntu ashakisha inyungu agatinyuka kwinjiza urumogi aha ngaha.’’

CP Theos Badege yibukije abaturage ko gufasha abari mu Igororero kwinjiza ibintu bitemewe ubikora aba yishyira mu murongo wo guhanwa ndetse akanatuma uwo yari abishyiriye na we yongera guhanwa. Yasabye abaturage kwirinda kugwa muri iki cyaha abizeza ko uko birinda ibi byaha ari nako RCS na yo izakomeza gufatanya na bo mu bikorwa by’iterambere.

Harindintwari Jean Claude utuye mu Kagari ka Nsinda yavuze ko mbere ari bwo abaturage bashidukiraga kwinjiza urumogi na Pakimaya mu Igororero kuko abagororwa babiguraga amafaranga menshi kugira ngo babikoremo inzoga zitemewe.

Ati “ Imfungwa zigira amafaranga cyane, rero wasangaga batanga amafaranga mu baturage bakabibagurira hanyuma bakishakira uburyo byinjira. Ni ibintu byo kunenga kuko akenshi ibyo biyobyabwenge byinjizwaga byatezagamo umutekano muke ariko ubu biri gucika.’’

Musabimana Marie utuye mu Mudugudu w’Ubwiza mu Kagari ka Kabare, yavuze ko impamvu abaturage bakunze kugira uruhare mu kwinjiza ibintu bitemewe muri gereza ari uko usanga abagororwa babigura amafaranga menshi agasaba ko abaturage bafatirwa muri ibyo bikorwa bajya berekwa bagenzi babo mu guca intege ababikora.

Ati “ Buriya muri buri Nteko bagiye batwereka urutonde rw’abo bafashe mbere yo kubibahanira byaca intege n’abandi batekereza kugira uruhare muri iki gikorwa kigayitse.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yasabye abaturage gufatanya n’abarinda iri gororero gucunga umutekano, bakirinda kugira uruhare mu kwinjiza ibitemewe bitewe n’uko iki kigo kibafitiye inyungu nyinshi.

Umutoni yavuze ko iyo habayemo akazi abagituriye ari bo bagahabwa bwa mbere, anabibutsa kuba abaturanyi beza batangira amakuru ku gihe ku bantu baba bifuza kugira uruhare mu kwinjiza ibitemewe.

Komiseri Wungirije wa RCS, CP Theos Badege, yasabye abaturage kwirinda kugira uruhare mu gufasha abagororwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu Igororero
Muri iyi nama hanakiriwe ibibazo by’abaturage bimwe biranakemurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages