00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Harafatirwa amasomo ku midugudu y’icyitegererezo

Yanditswe na

Oliver Dushimiyimana

Kuya 7 May 2013 saa 11:16
Yasuwe :

Abagize Komite z’imiturire mu turere twose tw’Igihugu bayobowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bari gukorera urugendoshuri mu karere ka Rwamagana na Kayonza, hasurwa imidugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa.
Mugabo Nkusi Emmanuel, ushinzwe ubukangurambaga bw’imiturire mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko iki gikorwa cy’urugendoshuri cyatangiye tariki ya 29 Mata 2013 kigenewe abagize Komite z’imiturire hose mu gihugu.
Intego nyamukuru y’uru (…)

Intego nyamukuru y’uru rugendo nk’uko Nkusi abivuga, ni ukugira ngo abantu bumvire hamwe icyo imiturire y’icyitegererezo (ntangarugero) icyo ari cyo. Akomeza avuga ko kandi asanga ari igisubizo ku cyifuzo cy’abari basabye ko bashaka kureba umudugudu w’icyitegererezo n’ibiwugize, ndetse bikaba binatanga icyizere cyo kuzatuma hagerwa ku cyerekezo cy’imiturire myiza ku bufatanye n’inzego zitandukanye hamwe n’abaturage bamaze kubona akamaro kabyo.

Imidugudu yasuwe yombi, uwa Kitazigurwa n’uwa Nyagatovu, iyo uyigezemo ubona icyeye kandi igizwe n’amazu meza, inzu imwe ikaba yaruzuye ihagaze agaciro hagati ya Miliyoni eshanu n’igice na Miliyoni esheshatu. Nyamara abaturage bazihawe ntakiguzi nakimwe basabwe uretse umuganda bagiye batanga ndetse n’ibikorwa by’amaboko bagiye bakora.

Mukakarori Goretti ni umwe mu bahawe inzu aho mu mudugudu wa Byimana, akaba yishimira cyane iterambere abona azagezwaho no gutura hamwe n’abandi. Akomeza kandi avugako kuri we abona ari byiza cyane gutura mu mudugudu kuko bituma abasha no kugezwaho ibikorwaremezo ndetse n’ibindi by’iterambere ku buryo bworoshye.

Muri uru rugendoshuri buri karere gahagarariwe n’abantu 10, barimo Umuyibozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, ushinzwe imiturire mu karere, ushinzwe abikorera, ukuriye abaterankunga (JADF), uhagarariye inzego z’abagore, uhagarariye inzego z’urubyiruko n’uhagarariye abarimu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages