Uruganda rw’amashanyarazi y’izuba ruzabasha gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5 rwuzuye mu Karere ka Rwamagana ruramurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2015.
Nk’uko tubikesha The New Times, uru ruganda ruherereye hafi n’ikigo cy’urubyiruko Agahozo Shalom, rwatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka wa 2014 rwatwaye abarirwa muri miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bivugwa ko ari rwo rwa mbere rugari muri Afurika y’Uburasirazuba rutunganya amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba; ruzatanga MW 8.5 zikunganira umurongo w’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Sosiyete yo mu Buholandi, “Gigawatt Global” yubatse uru ruganda nyuma yo gusinyana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda.
Byitezwe ko uru ruganda ruza gutahwa ku mugaragarano n’abahagarariye Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse na John Morton uvuye mu kigo cyigenga cy’ishoramari cy’Abanyamerika (Overseas Private Investment Corporation/Opic), cyane ko bivugwa ko uyu mushinga w’Amashanyarazi uri muri gahunda ya Perezida Obama yo gukwiza amashanyarazi muri Afurika.


















TANGA IGITEKEREZO