Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa gatandatu mu mpera z’icyumweru gishize, Mukarurangwa avuga ko yagiye mu nsina ze agasanga zashiriye hasi.
Aganira na IGIHE yagize ati ʺNarabyutse nsanga insina zanjye ziri hasi kandi nta binono cyangwa amajanja bihari. ʺ
Avuga ko ntawe atunga urutoki ku kuba inyuma y’isanganya yahuye na zo kuko ngo uburyo uko insina zariwe, bigaragara ko zariwe n’igisimba.
Mukarurangwa avuga ko ibyamubayeho byamuteje inzara akaba asaba ubuyobozi kumukorera ubuvugizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatesi Manassé Rugwizangoga yabwiye IGIHE ko insina zariwe n’igisimba kitazwi.
Yagize ati ʺTurakeka ko ari igisimba kijya kumera nk’imbwa cyangwa urutarangwe ariko na bwo ntitwabihabya kuko izo nyamaswa zombi zitazwiho kurya ibyatsi.ʺ
Umuyobozi w’Akagari ka Kabatesi, Rugwabiza Manasseh, avuga ko atari ubwa mbere abaturage babyuka bagasanga insina zaguye hasi zariwe, ibi bikaba biherutse kuba mu kagari ka Karambi muri uyu murenge.
Rugwabiza yakomeje avuga ko nta bufasha bwihariye bwo guha Josephine Mukarurangwa, ahubwo ko bagiye guhiga inyamaswa zikekwaho kurya insina zikicwa.
Ubwo IGIHE yageragezaga kuvugana n’umwe mu bayobozi b’Umurenge wa Rubona, yavuze ko na we yabyumvise ariko atarabimenya neza ku buryo bimusab gukurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO