00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Haravugwa inyamaswa ifite amenyo y’indyanyama irya insina

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 2 March 2015 saa 04:39
Yasuwe :

Josephine Mukarurangwa utuye mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Kabatesi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, ahangayikishijwe no gusanga insina ze zariwe n’igisimba kugeza ubu kitaramenyerwa izina.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa gatandatu mu mpera z’icyumweru gishize, Mukarurangwa avuga ko yagiye mu nsina ze agasanga zashiriye hasi.

Aganira na IGIHE yagize ati ʺNarabyutse nsanga insina zanjye ziri hasi kandi nta binono cyangwa amajanja bihari. ʺ

Avuga ko ntawe atunga urutoki ku kuba inyuma y’isanganya yahuye na zo kuko ngo uburyo uko insina zariwe, bigaragara ko zariwe n’igisimba.

Mukarurangwa avuga ko ibyamubayeho byamuteje inzara akaba asaba ubuyobozi kumukorera ubuvugizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatesi Manassé Rugwizangoga yabwiye IGIHE ko insina zariwe n’igisimba kitazwi.

Yagize ati ʺTurakeka ko ari igisimba kijya kumera nk’imbwa cyangwa urutarangwe ariko na bwo ntitwabihabya kuko izo nyamaswa zombi zitazwiho kurya ibyatsi.ʺ

Umuyobozi w’Akagari ka Kabatesi, Rugwabiza Manasseh, avuga ko atari ubwa mbere abaturage babyuka bagasanga insina zaguye hasi zariwe, ibi bikaba biherutse kuba mu kagari ka Karambi muri uyu murenge.

Rugwabiza yakomeje avuga ko nta bufasha bwihariye bwo guha Josephine Mukarurangwa, ahubwo ko bagiye guhiga inyamaswa zikekwaho kurya insina zikicwa.

Ubwo IGIHE yageragezaga kuvugana n’umwe mu bayobozi b’Umurenge wa Rubona, yavuze ko na we yabyumvise ariko atarabimenya neza ku buryo bimusab gukurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages