Umwe muri aba baturage waganiriye na IGIHE, Kalinda Joseph, avuga ko bishyize hamwe bakishyura ayo mafaranga bagatora komite ishinzwe kuyagenzura ariko ntihagire umuriro babona kandi bari biteze o bazawubyaza umusaruro.
Yagize ati ” twari tuzi ko tugiye kubona umuriro w’amashyanyarazi natwe tugakora ibikorwa bitandukanye bidakorerwa hano iwacu , harimo gucaginga telephone ku buryo bworoshye, tukazana ibyuma bisya imyaka, n’ibindi bikorwa byifashishwa umuriro w’amashyanyarazi ariko bigamije iterambere ariko na nubu ntakirakorwa ngo tubone ayo mashyanyarazi.“
Uwimana Leonie nawe utuye mu kagari ka Kabatasi, avuga ko mu murenge wabo ariho hasigaye inyuma kuko utundi tugari baturanye twagezweho n’amashanyarazi.
Ati ” Twebwe turasa nk’abasigaye inyuma mu iterambere ukurikije n’abandi baturage bo muri uyu murenge, tucyumva iyo nkuru rero ko tugomba gukusanya uwo musanzu w’amafaranga kugira ngo natwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashyanyarazi kiyatugezeho twabyakiriye neza dutanga turayatanga ariko tubabazwa n’igihe gishize tutarayabona .“
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona Mutabazi Jean baptiste, avuga ko k’ubufatanye n’ikigo gishinzwe umuriro w’amashyarazi ,REG, muri uyu mwaka bazatanga umuriro w’amashyarazi ku ngo zigera kuri 85 zo muri aka kagari.
Mutabazi akomeza atangaza ko izindi ngo zizasigara zitaragezwaho uwo muriro ngo nazo zizawugezwaho muri 2016.



















TANGA IGITEKEREZO