Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeli 2015.
Abari aho yabereye bavuga ko ari imodoka ya Taxi minibus yagonganye n’ikamyo, ariko ngo “abari muri taxi minibus bose nta numwe warokotse.”
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye IGIHE ko abantu 19 aribo baguye muri iyo mpanuka.
Yakomeje atangaza ko yatewe n’ikamyo yagonze imodoka yari itwaye abagenzi yo mu bwoko bwa Taxi Minibus.
Iyo mpanuka yabereye mu murenge wa Gahengeri aho bakunze kwita mu Kabuga ka Musha mu karere ka Rwamagana.



















TANGA IGITEKEREZO