00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Inka yariye umukecuru w’imyaka 60

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 4 December 2014 saa 08:40
Yasuwe :

Mukankusi Venantsiya w’imyaka 60 y’amavuko yariwe n’inka ye mu kagari ka Mutamwa ho mu murenge wa Gahengeri, mu karere ka Rwamagana.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mukankusi yari agiye kuzirika inka ye, maze igakina, ikamurusha imbaraga ikamutura hasi, ikamushinga amenyo ku kibero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri , Muhigirwa David yatangarije IGIHE ko ubusanzwe iyo nka yari isanzwe igaragaza ibimenyetso by’uko yicana, ariko kimwe n’abaturanyi, na we akaba (…)

Mukankusi Venantsiya w’imyaka 60 y’amavuko yariwe n’inka ye mu kagari ka Mutamwa ho mu murenge wa Gahengeri, mu karere ka Rwamagana.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mukankusi yari agiye kuzirika inka ye, maze igakina, ikamurusha imbaraga ikamutura hasi, ikamushinga amenyo ku kibero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri , Muhigirwa David yatangarije IGIHE ko ubusanzwe iyo nka yari isanzwe igaragaza ibimenyetso by’uko yicana, ariko kimwe n’abaturanyi, na we akaba yaratangajwe no kuba yarishe nyirayo ikanamuruma, mu gihe bisanzwe bivugwa ko ‘Nta nka yica nyirayo’.

Muhigirwa avuga ko Mukankusi n’abaturanyi be bemeza ko iyo nka yaba irimo amagini yatererejwe n’umugabo we, bamaze imyaka isaga itanu batandukanye.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye Umukozi Ushinzwe Ubworozi ngo asuzume iyo nka harebwe niba itaba irwaye ibisazi, kugirango Mukankusi anakurikiranwe by’umwihariko.

Benshi bemeza ko ayo ari amahano kuko bidasanzwe ko inka yarya umuntu, ari nayo mpamvu icyo iyo nka iza gukorerwa kigiteye urujijo.

Bamwe bavuga ko bayireka igakomeza kuragirwa nk’ibisanzwe, ariko abandi bakagira amakenga ko yazarya n’abandi nk’uko yatinyutse kurya nyirayo.

Abandi bavuga ko yabagwa ikaribwa , ariko hakaba n’abavuga ko uwayirya yaba ariye amaraso y’umuntu, kuko yariye umuntu, hari n’abifuza ko yabanza gucibwa ururimi ubundi ikaribwa.

Kugeza ubu Mukankusi arimo kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Rwamagana, aho yamaze gukorerwa ubutabazi bw’ibanze akanahabwa imiti, ubuzima bwe bukaba bumeze neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages