Uyu mukecuru yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rubonobono, mu Kagari ka Mutamwa. Abana n’abana babiri bafite ubumuga, umwe akaba ari uwo yabyaye n’aho undi yamusigiwe n’umukobwa we wabyariye iwabo.
Ati “Nabyaye umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, none bamuteye inda na we abyara umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe. Bombi ni njyewe ubitaho ariko biragoye.”
Mukandutiye avuga ko abayeho mu buzima bwa gikene, kuko kubona ibyo kurya bimugora, ariko ikibazo kikarushaho gukomera, kuko atagira aho kuba.
Mu 2024 ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri bwasenye inzu yabagamo buvuga ko itanga isura mbi.
Ati “Abayobozi baje gutaha inzu bubakiye umuturanyi wanjye, babonye inzu mbamo baravuga ngo irashaje, bahita bayisenya banyizeza ko nanjye bazanyubakira. Imyaka ishize ari ibiri bataranyubakira.”
Yavuze ko ubuyobozi bukimara gusenya inzu ye, bwamushakiye inzu yo gukodesha mu gihe hategerejwe ko yubakirwa indi, ariko nyirayo akaba ahora aza kuyimusohoramo, kuko ngo ubuyobozi butamwishyura amafaranga y’ubukode.
Ati “N’ubu mu gitondo yabyukiye aha. Niba bansohoye muri iyi nzu, sinzi aho nzajya n’abana banjye bafite ubumuga. Ni yo mpamvu nsaba ubuyobozi ko banyubakira inzu yanjye, nkabona aho kuba ntuje.”
Mukandutiye avuga ko guhozwa ku nkeke asohorwa mu nzu, bimutera kumva yajya kuba mu ihema.
Ati "Hari ubwo ntekereza ko mbonye umugiraneza umpa ihema nashinga imihati nkayibamo."
Bamwe mu baturanyi ba Mukandutiye bavuga ko ikibazo cye kimaze igihe kinini, bakagaragaza ko bibabaje kubona uyu mukecuru akomeza gusembera kandi abana n’abana bafite ubumuga. Basaba ubuyobozi kumufasha.
Kambabazi Anastasie ati “Uyu mukecuru yasenyewe inzu n’ubuyobozi, ariko igihe kibaye kinini. Ikiduhangayikishije cyane ni uko ubu bari kumusohora mu nzu yakodeshejwe kandi nta handi afite ho kujya.”
Hakizimana Etienne na we uturanye na Mukandutiye, yavuze ko uyu mubyeyi akeneye gufashwa kubona aho kuba.
Ati “Twabonye iki kibazo kimaze igihe. Kuba bamukura mu nzu kandi nta handi afite ho kujya, cyane cyane ko abana n’abana bafite ubumuga, birababaje akwiye kubakirwa."
Nkuruziza Jean Damascene niwe nyir’inzu Mukandutiye acumbitse. Yavuze ko impamvu ashaka kuyimusohoramo ari uko amaze igihe atabona amafaranga y’ubukode uko bikwiye kandi 5.000 Frw bamubwiye ko bazajya bamwishyura atakijyane n’igihe.
Ati “Impamvu nshaka ko ava mu nzu ni uko bamaze igihe batanyishyura neza. Hari ubwo mbona amafaranga bigoranye, kandi kugira ngo nyabone mbanza kunyura mu nzira zigoye kujya kuri Sacco bakankata.”
Nkuruziza avuga ko indi mpamvu ari uko ashaka kuvugurura inzu ye, mu gihe igiciro cy’ubukode na cyo cyazamutse.
Ati “Nanjye nshaka kuvugurura inzu. Ikindi kandi igiciro cy’ubukode cyariyongereye. Ntabwo nakomeza gutanga inzu mu gihe amafaranga atishyurwa neza, kandi ibihumbi bitanu ntabwo bikodesha inzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco, yavuze ko ikibazo cya Mukandutiye bakizi kandi ko atazirukanwa muri iyo nzu, kuko ubuyobozi bwaganiriye na nyirayo.
Ati “Icyo kibazo ndakizi. Ntabwo amusohora kubera ikibazo cy’amasezerano, kandi twarabivuganye. Uwo mukecuru niba afite ikibazo, nagane ubuyobozi atubwire ikibazo afite tumufashe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mukandutiye ari ku rutonde rw’abazubakirwa, nubwo atagaragaza igihe bizakorerwa.
Ati “Ikibazo cye ni twe tugifite mu biganza nk’ubuyobozi. Ni natwe twamukuye muri iyo nzu turamukodeshereza. Ntabwo bamusohora; kumusohora ntabwo byakunda. Ari ku rutonde rw’abazubakirwa kimwe n’abandi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!