Ngutegure w’imyaka 56 atuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yaremewe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017 n’itsinda ryitwa ‘Inshuti Nziza Family’.
Inzu y’uyu mubyeyi yari yarangiritse yashyizwemo amadirishya n’inzugi z’ibyuma, iterwa isima, yubakirwa urukuta rw’amabuye rwo kuyishyigikira iterwa irangi n’ibindi byatwaye hafi miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse gusanirwa inzu uyu mubyeyi yanahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku yubakirwa ubwiherero n’urwogero bifite isuku.
Umuyobozi wa ‘Inshuti Nziza Family’, Safari Benjamin, yavuze ko bashinga iri tsinda bagamije guhuza imbaraga zo gufasha abatishoboye ari na rwo rwego bakozemo igikorwa cy’uyu munsi.
Yagize ati “ Iri tsinda twarishinze kugira ngo tujye dufasha abakene na bo ubuzima buhinduke kuko biri mu nshingano zacu twiyemeje kandi natwe tutibagiwe gufashanya hagati yacu bitewe n’uko tudafite imibereho imwe.”
Yakomeje avuga ko iri tsinda rimaze umwaka umwe rishinzwe ndetse rigamije kurangwa n’ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye n’ibindi.
Ngutegure Alphonsine yavuze ko yishimiye igikorwa yakorewe dore ko yari asanzwe yicwa n’imbeho bitewe n’uko inzu ye yari imeze.
Yagize ati “ Ndishimye cyane kuko bansaniye inzu yari yarangiritse bashyiriramo amadirishya n’inzugi z’ibyuma, bayitera n’isima kuko ntabyo nagiraga. Byanenejeje kuko ubu ibintu byose babinshyiriyemo nta kiguzi, ikindi kandi banampaye n’ibyo kurya nk’umuceri n’amavuta ku buryo bizamfasha gusunika iminsi.”
Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’uko nta mbeho izongera kumwicira mu nzu we n’abana be nyuma y’uko inzu ye isanwe ndetse anashima abamutoranyije bakamugenera ubufasha.
Uyu mubyeyi yatangaje ko hari n’undi mugiraneza wahise amuha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo na we ave mu icuraburindi nk’abandi baturage.



















TANGA IGITEKEREZO