00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Kaminuza ya Kigali yakoranye n’abaturage umuganda, inishyurira mituweli abagera ku 100

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 28 January 2018 saa 09:36
Yasuwe :

Kaminuza ya Kigali yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana gukora umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2018, inishyurira ubwisungane mu kwivuza abagera ku 100 badafite ubushobozi.

Ibikorwa by’umuganda wabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2018 byibanze ku gukora umuhanda ahari akayira gato mu Kagari ka Nyakabanda muri uwo murenge, kajyaga kagora abaturage mu kugenderana no gutumanaho uko bikwiye.

Umwe mu bahatuye witwa Gasake Emmanuel yavuze ko kuva umuhanda wuzuye bagiye kugenderana uko bashatse ndetse bakazajya bagerwaho n’imodoka.

Yagize ati “Aha hantu hari hameze nabi ndetse akayira kari gahari kari gato cyane kandi kameze nabi. Ubu rero uko byagenda kose bigiye kumera neza tuzajya tugenda uko dushatse n’imodoka zizajya zitugeraho.”

Umuyobozi w’Abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko baha agaciro imibereho y’abaturage n’iterambere ryabo yongeraho ko bazakomereza no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu, naho bakahakora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro cy’igihugu cyacu, nk’abantu barera abana b’Abanyarwanda umuntu akagira ibyo yigira mu ishuri, no gufasha abaturage ni ingenzi. Twifuje rero ko twagira uruhare mu iterambere ry’abandi Banyarwanda kandi tunabereka ko tubari hafi tunabashyigikiye.”

Yasabye abaturage kurushaho gufata neza uwo muhanda kugira ngo urusheho kubagirira akamaro mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Yavuze ko ubusanzwe iyi kaminuza isanzwe ifasha abantu batishoboye ikabishyurira mituweli, ikanafasha abanyeshuri batashoboye kurangiza amashuri ari nako igira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye igikorwa Kaminuza ya Kigali yakoze avuga ko uwo muhanda uje gufasha abaturage kurushaho guhahirana ndetse bakazajya bagenda batikandagira.

Yagize ati “Ibi bikorwa ni ingenzi kandi twabishimye cyane kuko bije gukemura ibibazo byinshi birimo kuba abaturage banyuraga mu tuyira duto tudasobanutse, ariko nibura ubu babonye umuhanda munini, bazajya banyuramo mu buryo bworoshye. Icyo gihe rero bizaborohereza mu buryo bujyanye n’itumanaho, kubana, guhahirana ndetse n’imigenderanire.”

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibikorwa byakozwe byabarirwa mu gaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, ashingiye ku mubare w’abitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2018 barimo abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali n’abaturage bo muri Rwamagana.

Umuganda witabiriwe n'abayobozi bakuru mu Karere ka Rwamagana n'aba Kaminuza ya Kigali
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Kaminuza ya Kigali, Charles Kamuru (imbere) na Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab bahanga umuhanda
Abayobozi n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali bakoranye umuganda n'abaturage bo muri Rwamagana
Kaminuza ya Kigali yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana gukora umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2018
Ibikorwa by'umuganda wakorewe i Rwamagana bibarirwa agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda
Umuganda wibanze ku gukora umuhanda ahari akayira gato mu Kagari ka Nyakabanda
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali baje mu muganda ari benshi
Umuyobozi w’Abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh asuhuzanya na Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab (iburyo) nyuma y'umuganda
Prof. Nshuti Manasseh ashyikiriza Meya Mbonyumuvunyi sheki iriho amafaranga yo kugurira abaturage 100 mituweli
Prof. Nshuti Manasseh yasabye abaturage ba Rwamagana gufata neza umuhanda bahangiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages