00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Kuzengurutsa Muhazi amahoteli 5 ntibizateza ikibazo ku ngurane

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 2 September 2013 saa 03:56
Yasuwe :

Mu gihe akarere ka Rwamagana katangiye kubaka amahoteli akikije ikiyaga cya Muhazi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko abaturage bazimurwa hafi y’iki kiyaga badakwiye kugira ubwoba, kuko ibikorwa byo kubimura bizajyana no kubaha ingurane zabo bitewe n’uko ubutaka bw’umuntu bungana.
Nyuma yo kubona ko hari ahantu hamwe na hamwe abaturage bagiye bimurwa ariko kubonerwa ingurane bikagorana, abaturage bo mu mirenge ya Gishari, Fumbwe, Musha, Munyiginya na Muhazi ikikije ikiyaga cya Muhazi, (…)

Mu gihe akarere ka Rwamagana katangiye kubaka amahoteli akikije ikiyaga cya Muhazi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko abaturage bazimurwa hafi y’iki kiyaga badakwiye kugira ubwoba, kuko ibikorwa byo kubimura bizajyana no kubaha ingurane zabo bitewe n’uko ubutaka bw’umuntu bungana.

Nyuma yo kubona ko hari ahantu hamwe na hamwe abaturage bagiye bimurwa ariko kubonerwa ingurane bikagorana, abaturage bo mu mirenge ya Gishari, Fumbwe, Musha, Munyiginya na Muhazi ikikije ikiyaga cya Muhazi, harimo gukorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo, ari naho hagiye kubakwa amahoteli atandukanye, batangiye kwibaza uko bizagenda nibatangira kwimurwa.

Izi hoteli zigiye kubakwa aho batuye, harimo afite inyenyeri eshatu n’eshanu. Ubuyobozi bwa Rwamagana buvuga ko zimwe ziraba zimaze kuzura mu myaka 5, izindi zikuzura mu myaka 10.

Uwimana Nehemie, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yabwiye IGIHE ko gahunda yo kubaka aya mahoteli yafashwe nyuma yo kubona ko hari abantu batandukanye bagana mu mujyi wa Kigali, kuko ariho baba babona ayo mahoteli gusa.

Ubu ibibuga bitandukanye birimo n’icya Golf byamaze kuzura. Iki kibuga gifite agaciro ka mliyoni 850 z’amanyarwanda, kikazakurura benshi mu gihe bari bamenyereye kujya kuyikinira i Kigali i Nyarutarama gusa.

Mu kumenya uko abaturage batuye hafi y’iki kiyaga bazabyifatamo, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yagize ati "Ubusanzwe abaturage bacu batuye mu midugudu, ariko tuzabanza dupime intambwe 50 uvuye ku mazi, nyuma ubutaka busigaye tuzabwishyura neza ntawe ubirenganiyemo; nubwo kugura ubu butaka bizajya bikorwa n’abikorera ariko abaturage bagomba kumenya ko ubuyobozi bwabo buhari kandi bwifuza ko nta muturage wacu ugomba kurenganywa."

Kugeza ubu ngo ahazubakwa aya mahoteli harimo kugezwayo ibikorwa by’amashanyarazi n’imihanda. Umuhanda ureshya na kilometero 60 wa kaburimbo niwo ugomba kubakwa uzengurutse iki kiyaga.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abaturage bazabonamo akazi barenga ibihumbi bibiri n’ibihingwa bitandukanye bikazahabonera isoko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages