Madamu Jeannette Kagame none ku wa 6 Ukwakira 2013 arasoza amahugurwa y’abanyehuri 400 b’abakobwa bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoide yakorewe Abatutsi (AERG). Ayo mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri, yatangiwemo inyigisho zitandukanye zirimo no kumvisha abo banyeshuri ko bafite ubushobozi bwabageza kuri byinshi byiza.
Insanganyamatsiko y’ayo mahugurwa ni “Ubu ndakomeye” , yarateguwe na AERG. Mu bandi banyacyubahiro bari bwitabire icyo gikorwa harimo Minisitiri w’urubyiruko, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Minisitiri w’iterambere ry’umuryango. Abandi bafatanya bikorwa ni IBUKA, SURF na FARG.
Aya mahugurwa yari afite intego zo gushishikariza abanyeshuri b’abakobwa barokotse Jenoside, kwigirira icyizere. Abo banyeshuri baraturutse muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda. Nyuma yo guhura n’ingaruka za Jenoside, benshi muri bo bari bifitemo kwiheba n’agahinda.
Mu masomo bahawe harimo ayajyanye no kwihangana, barebeye hamwe uko wahindura ibyo wanyuzemo bibi ukabyifashisha mu gukora ibyiza ndetse no gushaka ibisubizo by’ibibazo byatewe na Jenoside. Banigishijwe uko bagomba kwitwara mu buzima bwo ku ishuri n’ibindi.
Abo banyeshuri bitezweho ko ubumenyi batahanye buzabafasha mu mibereho ya buri munsi kandi bagakora baharanira ejo hazaza heza n’ubwo baciye mu bihe bigoranye.
AERG ni ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; rikaba rifite abanyamuryango bagera ku 43,000. Ryashinzwe mu 1996 ritangirira muri Kaminuza y’u Rwanda. AERG yatangijwe nk’uburyo bwo gufasha abanyeshuri b’imfubyi za Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Ubu AERG ifasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga ubufasha bw’amafaranga, kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside, kurwanya ihungabana, gufasha abadafite aho batuye n’ibindi bikorwa bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO