Mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano muri uyu Murenge wa Muhazi bageze mu rugo rw’umuyobozi w’umudugudu witwa Mukamusangwa Donatha hafatirwa inzoga za kanyanga n’ibindi bikoresho bitandukanye bifashishaga mu kuyiteka, ariko uyu muyobozi we yahise atoroka hafatwa abamukoreraga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko bamenye ko uyu muyobozi acuruza akanateka kanyanga biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati ”Twari dufite amakuru ko uyu muyobozi ashobora kuba yenga kanyanga, tugezeyo dusanga hari iyo yacuruzaga n’ibindi bikoresho yakoreshaga mu kwenga kanyanga“.
Kayigi akomeza atangaza ko umuyobozi w’umudugudu yahise atoroka ariko hafatwa abantu bane bamufashaga mu gucuruza kanyanga, ndetse no kuyiteka, ubu akaba akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Mu bafashwe harimo Mpawenimana Yuvenali w’imyaka 47 y’amavuko, Bangamwabo Martin w’imyaka 27, Hakuzimana Tharcisse w’imyaka 39 y’amavuko, n’umwana w’uyu muyobozi ufite imyaka 14.
Umuvugizi wa polisi akaba yanaboneyeho gusaba abaturage kurwanya inzoga zitandukanye zitemewe n’amategeko kuko zigira ingaruka zitandukanye harimo kwangiza umutekano, ihohoterwa, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi.
Ibi bibaye mu gihe abaturage muri iyo ntara y’Iburasirazuba, bashinja Abayobozi mu nzego z’ibanze gukingira ikibaba abateka n’abacuruza kanyanga, ari na yo mpamvu idacika muri icyo gice cy’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO