00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Muri Karenge Malaria iravuza ubuhuha, abatarafatwa bo baradagadwa

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 26 January 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Abaturage batuye mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bahangayikishijwe n’indwara ya Malaria yongeye gukaza umurego, aho mu duce tumwe na tumwe bigoye kubona urugo rutarimo umurwayi w’iyi ndwara kuva mu mezi atatu ashize kugeza magingo aya.
Malaria ivugwa i Karenge ngo iri kwibasira abantu mu ngeri zose. N’ubwo hari bake bakiyihererana ntibagane ivuriro, ababasha kujyayo bavuga ko umubare w’abarwayi wiyongere ku buryo bufatika, bikarushaho kubagaragariza ko iri kwiyongera ku (…)

Abaturage batuye mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bahangayikishijwe n’indwara ya Malaria yongeye gukaza umurego, aho mu duce tumwe na tumwe bigoye kubona urugo rutarimo umurwayi w’iyi ndwara kuva mu mezi atatu ashize kugeza magingo aya.

Malaria ivugwa i Karenge ngo iri kwibasira abantu mu ngeri zose. N’ubwo hari bake bakiyihererana ntibagane ivuriro, ababasha kujyayo bavuga ko umubare w’abarwayi wiyongere ku buryo bufatika, bikarushaho kubagaragariza ko iri kwiyongera ku bwinshi, abayitinya bagahinda umushyitsi.

Umwe mu baturage twaganiriye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagali ka Kabasore mu Murenge wa Karenge, yavuze ko muri aka gace batuyemo indwara ya Malaria imaze kuhigarurira, kuko hafi buri rugo rwayirwaje mu mezi atatu ashize.

Uyu mukambwe uri mu kigero cy’imyaka 70 utarashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko na we Malaria yamufashe mu ijoro rya Noheri,akemeza ko mu gihe yamaze yivuza ari bwo yabashije gusobanukirwa ko Malaria yeze iwabo.

Ati “Nk’ubu uzamutse ukagera kwa muganga, ukareba abantu bateye iperu bicaye ku ntebe ukababaza uti urwaye iki? Malaria, [ukabaza undi]urwaye iki? Malaria, nta yindi ndwara dutunze ni Maralia.”

Undi mugenzi we na we yunzemo ati “Iyaba waje hagati ya saa tatu na saa yine ngo urebe ku ivuriro ry’i Karenge abarwayi baba bahari…babafatira tarasiferi bajya i Rwamagana [ku bitaro] barwaye Malaria.”

Iyi Malaria ibarwa n’umuhisi n’umugenzi i Karenge, ishimangirwa n’inzego z’ubuzima muri uyu Murenge, zisobanura ko guhera muri Nzeli 2014 imibare y’abarwaye Malaria yatangiye kwiyongera ku buryo butangaje.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karenge Kabera Innocent yagiranye na IGIHE.com, yagaragaje ko ukwezi kw’Ugushyingo n’Ukuboza 2014, ari bwo imibare yazamutse cyane, ndetse muri aya mezi abiri gusa bakaba barakiriye abarwayi hafi 4000.

Nk’uko imibare yo mu bubiko bw’ikigo nderabuzima y’umwaka ushize ibigaragaza, muri Nzeli Maralia yatangiye gututumba, bakira abarwayi 244 mu barwayi 1956 bari bivuje muri uko kwezi, maze bigeze mu Ukwakira bariyongera baba 617 mu barwayi 2430 bari bivurije i Karenge muri rusange.

Mu Ugushyingo imibare yarazamutse cyane, mu baturage 3939 bivurije kuri iki kigo nderabuzima, 1715 babasangamo Malaria idashidikanywaho.Ukwezi gusoza umwaka ntikwahiriye na gato abatuye muri uyu murenge kuko abagera kuri 4471 bivuje, abagera kuri 2038 basanzwemo iyi ndwara iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore.

Gahunda yo gutera umuti wica udukoko yafashije gutuma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika bikataje mu guhashya malaria

Ikigo nderabuzima cya Karenge cyemeza ko cyakoze ibishoboka byose, abarwaye Malaria bakitabwaho, ntihagira uhaburira ubuzima, uretse umwe na we waguye ku bitaro bikuru.

Uko abashinzwe ubuzima babibona…..

Biragaragara nk’ikibazo gikomeye kuba Malaria yongeye kubyutsa umutwe mu gihugu nk’u Rwanda cyashimwaga n’amahanga mu kuyihashya, ndetse cyari gifite gahunda yo kumaraho imfu ziyikomokaho zikaba 0% bitarenze umwaka wa 2018.
Ukurikije ingamba zikomeye Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yafashe mu kuyikumira, ntawakekaga ko Malaria yagira aho imenera, ikongera kuzengereza abaturage nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Ubwo iyi Minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo basuzumaga gahunda y’imyaka 5 yo kurwanya Malaria, muri Gicurasi umwaka ushize,hifujwe ko intego yo kurandura Malaria igomba kugerwaho mu gihe cyagenwe, hifashishijwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 329 y’amadorali ya Amerika.

Malaria ivugwa muri aka gace iramutse igeze n’ahandi yaba itobeye leta y’u Rwanda mu mugambi wayo mwiza wo kurandura iyi ndwara yigeze kuba ku mwanya wa mbere mu kwica abanyarwanda benshi mu myaka yashize mu gihe yari ikitiranywa n’amarozi.

Malaria yagaruwe n’iki?..

Bizwi neza ko iyi ndwara iterwa n’umubu w’ingore, bityo abenshi bagahuza ubwiyongere bw’imibu n’ubwiyongere bwayo.

Umubu utera malaria wororokera mu bigunda no mu bidendezi by'amazi

Aganira na IGIHE.com, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karenge Kabera Innocent yavuze ko mu isesengura bakoze basanze ubwiyongere bw’iyi ndwara bufitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe yateye ubwiyongere bw’imibu.

Ati “Twibajije impamvu ariko tuza gusanga ahanini biterwa n’ibijyanye n’imihindagurikire y’igihe. Iyo imvura iguye ari nyinshi nyuma mu mukamuko wayo icyo gihe imibu iriyongera bigatuma hazamuka imibare y’indwara ya Malaria.”

Yunzemo ati “Mu isesengura twakoze ahubwo twasanze harimo abafite inzitiramubu zashaje, hakaba hari n’imiryango imwe n’imwe ituye nta nzitiramubu yabonye kuko gahunda y’inzitiramubu twaherukaga gutanga twazitanze mu kwezi kwa munani kwa (2013) bityo na byo bikaba byaba impamvu yo kugira ngo abantu babe barwara Malaria.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 12 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubwiyongere bw’indwara ya Malaria muri iyi minsi bufitanye isano n’inzitaramibu miliyoni 3 zinjiye mu Rwanda zigahabwa abaturage kandi zidafite umuti uhagije.

Yagize ati “Inzitiramubu ziriho ntizifite ubushobozi bwo kwica imibu nk’uko ku za mbere byari bimeze.”

Inzitiramibu zatanzwe mu Rwanda mu 2012 n'2013 ngo zari zitandukanye n'iza mbere

Minisitiri Binagwaho yagaragaje ko inzitiramubu zisaga ibihumbi 800 zasimbujwe, hakaba hasigaye izindi miliyoni 2,1.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bifite umuhigo wo kwigobotora Malaria, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 22 y’Inteko rusange y’Ubumwe bwa Afurika, kuwa 29 Mutarama 2014, u Rwanda rwashimwe mu bihugu 7 byakoresheje imbaraga nyinshi mu guhashya iyo ndwara.

N’ubwo iyi ndwara ya Malaria bamwe bagaragaza ko ifitanye isano n’inzitiramubu zinjiye mu gihugu zitujuje ubuziranenge, abandi bakavuga izashaje cyangwa kutazigira, hari n’abasanga hashobora kuba harabayeho kwirara, abantu bakisanga Malaria yongeye kubageramo baribwiraga ko itakibaho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages