Nyuma y’iminsi ibiri habaye iki gikorwa, inzego za polisi n’ubuyobozi bw’aka karere bakoranye inama n’abaturage bo muri ako gace, babasaba kwirinda kwihanira uwo bafashe akora icyaha, ahubwo bakabimenyesha cyangwa bakamushyikiriza Polisi batamuhutaje.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edouard Kiiza, yagize ati" Nk’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ni na ko nta wemerewe kwihanira. Inkiko ni zo zihamya umuntu icyaha kandi ni zo zifite ububasha bwo kumuhana igihe kimuhamye. Abantu bakwiriye kwirinda kwiha ububasha bw’inzego z’ubutabera."
Umuyobozi w’aka akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yasabye abatuye aka karere muri rusange gufatanya gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano, batanga amakuru atuma gikumirwa.
Iki gikorwa kije gikurikira ikindi cyari cyabereye mu Karere ka Gatsibo muri iyi ntara, aho mu ntangiriro za Werurwe, Umuyobozi w’Umudugudu wa Karuhura uherereye mu Kagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Nkusi Ignace, yafatanyije n’umugore we gukubita umugabo witwa Mpakaniye Lazaro bikamuviramo urupfu, bamushinja kubiba igitoki.
Uwakoze icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bikabyara urupfu ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO