00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umusaruro wapfaga ubusa wose wabonewe isoko

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 June 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bibumbiye mu makoperative akorana n’umushinga CDAT mu buryo buziguye bagaragaje ko ubu nta musaruro wabo ugipfa ubusa kuko wose bawuboneye isoko ryiza i Kigali bituma n’ibyo binjiza byikuba hafi kabiri.

CDAT ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu 2022 ugamije guteza imbere abahinzi n’aborozi.

Uyu mushinga ufite igice cya ‘Innovation Challenge Fund’ cyo gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi irimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni muri uru rwego ikigo Afri-Farmers gikorera ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi kuri internet cyahawe inkunga yo kwagura ibikorwa byo kugura umusaruro w’abahinzi.

Umwihariko wacyo ni uko umusaruro wose w’abahinzi gikorana na bo kiwugura kandi ntikibahende, kikanabafasha guhinga neza ibihingwa by’umwimerere nk’ibijya ku isoko mpuzamahanga harimo no kubafasha kubona inguzanyo ntoya.

Inkunga Afri-Farmers yahawe yayifashije gukorana n’amakoperative menshi y’abahinzi kandi umusaruro waboneka igahita ijya kuwutwara.

Perezida wa Koperative ‘Twiteze Imbere Musha’ ihinga ibyiganjemo imboga mu Murenge wa Musha, Nsabimana Jean Nepo, yavuze ko gukorana na Afri-Framers byababereye igisubizo mu kongera umusaruro wabo no kuwugurisha.

Ati “Mbere kuri hegitari imwe twezagaho ibigori ibilo 400 ariko ubu biri hagati y’ibilo 600 na 800. Imboga zo kuko ziremera kurusha ibigori ubu kuri hegitari imwe dusaruraho toni ebyiri cyangwa zirenga kandi mbere heragaho ibilo nka 500.”

Nsabimana yongeyeho ko kongera umusaruro byanajyanye no kuwubonera isoko ryiza muri Afri-Farmers kuko mbere bawugurishaga n’abamamyi kuri make kandi bakagura badapimye ku biro.

Ibyo byatumye amafaranga binjiza yiyongera kandi bayishyurirwa rimwe afatika ndetse abanyamuryango bayo ubu mu ngo zabo ni bwo batangiye kwinjizamo amafaranga afatika yazamura imibereho.

Perezida wa koperative ‘Duhuze Imbaraga Muhazi’ ihinga imboga muri Greenhouse no mu yindi mirima, Nyamurasa Jean Marie Vianney, yavuze ko mbere yo gukorana na Afri-Farmers boherezaga imboga mu masoko zikagerayo zangiritse ntizigurwe zose.

Ati “Haba ubwo twazoherezaga nk’i Kayonza bakagura zimwe izindi zigasaguka cyangwa twazijyana i Nyabugogo zikagerayo zimwe zangiritse, bakabanza kuzikuraho. Ibyo byatumaga 40% by’umusaruro wacu upfa ubusa ariko n’uwo baguze nk’ikiro cy’inyanya nticyarengaga 400 Frw kandi ubu turi kukigurisha 700 Frw.”

Nyamurasa yavuze ko amafaranga menshi bigeze kwinjiza mbere yari miliyoni 4,5 Frw ku gihembwe none ubu muri iki kirangiye bamaze kwinjiza miliyoni 8,5 Frw kandi ntibirarangiza gusarura. Bateganya kugura ubundi butaka n’imodoka.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubushakashatsi muri Afri-Farmers, Alex Kyeyune, yavuze ko inkunga bahawe na CDAT yabafashije kugura imodoka zitwara umusaruro zinawukonjesha ndetse no kwagura ikoranabuhanga ryabo ryo gucururiza kuri internet, bituma bakorana n’abahinzi bagera ku 13.000 n’isoko ririyongera.

Umusaruro wa koperative 'Twiteze Imbere Musha' wikubye kabiri
Cocombre zihingwa muri 'greenhouse' zitanga umusaruro mwiza
Imboga bahinga ziba ari umwimerere
Umusaruro w'abahinzi wose urapimwa bakishyurwa kuri buri kilo
Umusaruro w'abahinzi utwarwa mu modoka iwukonjesha kugira ngo utangirika
Nyamurasa Jean Marie Vianney yavuze ko mbere yo gukorana na Afri-Farmers, boherezaga imboga mu masoko zikagerayo zangiritse
Alex Kyeyune yavuze ko inkunga bahawe na CDAT yabafashije kugura imodoka zitwara umusaruro zinawukonjesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages