Ahagana saa kumi z’umugorobo wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024,nibwo uyu musore yapfiriye muri icyo cyobo cyacukurwagamo ibumba ryo kubumba amatafari.
Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko ahantu uyu musore yapfiriye hamaze gupfira abandi bantu batatu , bagasaba ko cyasibwa cyangwa kigashyirwaho ibituma abantu batageramo.
Mushiki wa nyakwigendera witwa Nyirantegejimana Sarah, yemereye IGIHE ko musaza we yarohamiye muri iki cyuzi ubwo yari yagiye kogamo.
Ati “ Yari yagiye koga n’umushumba wacu hanyuma ararohama ahita apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yemeje iby’urupfu rw’uyu musore, avuga ko uumurambo wa nyakwigendera utahise ukurwa muri icyo cyuzi kuko utari waboneka.
Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uruganda rukora amatafari muri icyo gishanga babaye baruhagaritse kugira ngo basibe ibinogo bitandukanye byacukuwemo ibumba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!