Abaganiriye na TV1, bayitangarije ko uyu muyobozi akubita abaturage akabagira intere.
Umwe yagize ati “Naramanutse nsanga Gitifu arimo guhonda abantu kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, abahata igiti ngo bazane amafaranga cyangwa bajye babyara bake bashoboye kurera.”
Umwe mu bavuga ko bakubiswe yagize ati “Gitifu yafashe inkoni n’ushinzwe umutekano wa Rusagara n’umu-Dasso wari waturutse ku Murenge, njyewe bankubise inkoni nyinshi manitse amaguru amaboko areba hasi.”
Uyu muyobozi yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko bari kumusebya ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Karango Alphonse, yavuze ko hari abantu babiri bamaze kumugezaho ikirego cy’uko bakubiswe.
Yagize ati “Kugira ngo tumenye ko bakubiswe, hari babiri baje kundeba, bambwira ko bakubiswe, ndababwira nti ‘reka turabikurikirana’. Abo babiri rero bahise bajya no kuri Polisi bajya kurega.”
Karango yavuze ko ubu biri gukurikiranwa na Polisi yongeraho ko nubwo nta muyobozi ukwiye gukubita abaturage, na bo bakwiye kubahiriza gahunda za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO