00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 yaburiwe irengero

Yanditswe na

Bukuru J. C

Kuya 20 June 2015 saa 08:42
Yasuwe :

Rwubusisi Dieudonne wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Murambi mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo gushinjwa ibyaha bigera kuri 4 birimo n’icyo kunyereza umutungo wa Leta, kuri ubu ntawe uzi aho aherere.

Ibi byaha birimo icyo guhimba inyandiko, kunyuranya n’Itegeko rigena itangwa ry’amasoko ya leta, kunyereza umutungo wa Leta hamwe no gukoresha impapuro mpimbano, bivugwa ko Rwubusisi yabikoranye na bagenzi be 6, bakaba barabikoreye mu kigo nderabuzima cya Rubona.

Rwubusisi Dieudonne akaba yari akibereye umuyobozi mbere yo kujya kuyobora ikigo nderabuzima cya Murambi, n’aho bivugwa ko yahakoreye ibindi byaha bijya gusa n’ibyavuzwe haruguru.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko nyuma y’igihe gito yimuriwe ku kigo nderabuzima cya Murambi, yandikiye ubuyobozi bw’akarere abumenyesha ko Moto y’icyo kigo yibwe, kuri ubu akaba yaranagiye bivugwa ko habuze amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi Magana inani.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, yatangarije IGIHE ko Rwubusisi yataye akazi, kandi akaba yari yakatiwe (aho yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 8,211,450 ariko ngo akaba yari yarajuririye icyo gihano.

Yagize ati “Uwo mugabo Rwubusisi, ntawe uzi irengero rye, ku buryo yarengeje na ya minsi iteganywa n’itegeko ry’umurimo, ubu tukaba twaramaze guteganya umuntu waba ugiye kuyobora kiriya kigo by’agateganyo.”

Meya yakomeje agira ati “Nta mpamvu zizwi zatumye ata akazi, ariko yigeze kuregwa mu rukiko...arajurira. Ntabwo nakwemeza ko ari byo byatumye agenda kubera ko ntawe yigeze abwira ajya kugenda. Byaravuzwe ko yaba yaritije amafaranga y’ikigo nderabuzima ubu twakozeyo igenzura raporo zose ntabwo ziragaragara. Nonaha sinavuga ngo ni cyo cyamujyanye kuko twebwe nk’ubuyobozi bw’akarere tutari twaratangiye kumukurikirana mu nkiko.”

Moto y’ikigo nderabuzima yaribwe...

Uwizeyimana yakomeje avuga ko Rwubusisi akiri mu kazi, yabamenyesheje ko yibwe Moto, ati “Yatumenyesheje ko yibwe Moto y’ikigo nderabuzima cya Murambi, hatangwa amatangazo ahantu hose no kuri Polisi, nta kimenyetso cy’uko ari we wayibishije, gusa ibiriho biba ari ugucyeka gusa ariko nta gihamya.”

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta buyimenyesha ko Rwubusisi yataye akazi, bayisaba ko yahagarikwa burundu mu bakozi ba Leta.

Twashatse kumenya icyo Rwubusisi avuga ku bimuvugwaho, ntitwamubona kuko telefoni ye igendanwa ifunze.

Kuwa 2 Gicurasi 2015, Rwubusisi yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana asaba guhagarika akazi by’agateganyo (mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi), ubuyobozi buyigezwaho kuwa 5 Gicurasi, maze bumusubiza kuwa 6 Gicurasi, bumumenyesha (mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi) ko atemerewe guhagarika akazi by’agateganyo mu gihe hatarafatwa umwanzuro ku ikosa ryo guta akazi akurikiranyweho.

Kugeza ubu aho Rwubusisi aherereye ntihazwi, ariko hari amakuru avuga ko adafunze nk’uko Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwari rwabitegetse, bityo hakaba hakekwa ko yatorotse Ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages