00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umwana na se basanzwe mu kagozi bapfuye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 September 2013 saa 10:36
Yasuwe :

Niyonzima Schadrack wo mu kigero cy’imyaka 28 yasanzwe yimanitse mu kagozi we n’umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka irindwi.
Umwe mu batangabuhamya waganiriye na IGIHE yavuze ko Niyonzima wari utuye mu mudugudu wa Nyarucyamu, mu kagari ka Rugarama ho mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, yasanzwe mu nzu yimanitse mu kagozi mu cyumba kimwe n’umwana na we yimanitse mu kindi. Uyu mwana yamubyaranye n’umukobwa batabanaga.
Uwatanze amakuru ngo ni umwana wahageze mu ma (…)

Niyonzima Schadrack wo mu kigero cy’imyaka 28 yasanzwe yimanitse mu kagozi we n’umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka irindwi.

Umwe mu batangabuhamya waganiriye na IGIHE yavuze ko Niyonzima wari utuye mu mudugudu wa Nyarucyamu, mu kagari ka Rugarama ho mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, yasanzwe mu nzu yimanitse mu kagozi mu cyumba kimwe n’umwana na we yimanitse mu kindi. Uyu mwana yamubyaranye n’umukobwa batabanaga.

Uwatanze amakuru ngo ni umwana wahageze mu ma saa kumi n’imwe ya nimugoroba wakomanze yumva urugi rukinze arebye mu idirishya asanga umuntu amanitse, ahita atabaza, urugi bararwica basanga iyo mirambo mu kagozi.

Abaturage bavuze ko Niyonzima ashobora kuba ari we wakubise uyu mwana we mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2013, yabona amaze kumwica akamumanika na we agahitamo kwimanika ajijisha.

Kuvuga ko yamukubise kugeza amwishe ngo ni uko n’ubundi uyu mwana yabaga kwa nyirakuru ubyara se, ariko nyuma akaza kuhavanwa na se wamusangagayo akamukubita cyane kuko ngo amasomo yigaga yamunaniye, ariko nyuma se akaza kumutwara akamujyana kubana na we.

Umukuru wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CSP Mutsinzi Eric yatangarije IGIHE ko iyi mirambo yahise imanurwa, ikajyanwa ku bitaro kureba icyaba cyabishe.
CSP Mutsinzi kandi yavuze ko polisi ubwayo itari yamenya icyaba cyabishe. Yakomeje avuga ko polisi igikomeza ingamba zo gukangurira abaturage kwicungira umutekano, bageza amakuru y’ababanye nabi mu ngo ku bayobozi b’inzego z’umutekano, ubuyobozi na bwo bwayumva bugafata ingamba bufatanyije n’inzego z’umutekano.

Niyonzima wari ingaragu yakoraga akazi k’ububaji. Umukobwa we yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages